Gatsibo: Uwari umuyobozi w’Akagali afunzwe azira gutuka inzego z’umutekano

Kayumba Charles wahoze ari Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Manishya mu Murenge wa Gatsibo, afunzwe azira icyaha cyo gutuka inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Gatsibo, ubushinjacyaha mu rukiko rwibanze rwa Kiramuruzi bukaba bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubusanzwe uyu muyobozi yari yafunzwe akekwaho ibyaha birimo; gusebya ubuyobozi bw’Akarere no gukwirakwiza ibihuha. Kuri ibi byaha akaba yagizwe umwere agahamwa n’icyo gutuka no gusuzugura inzego z’umutekano.

Kayumba Charles yakunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ubuyobozi bw’ akarere butamuha serivise zihabwa abandi banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize akarere ka Gatsibo.

Ubuyobozi bw’Akarere nabwo ntibwahwemye gutangariza itangazamakuru ko Kayumba Charles yanze gukorerwa isuzuma ry’urwego rwa 2, kugira ngo abashe kubona uburenganzira bwo kubona inguzanyo muri banki.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwagiye butunga agatoki Kayumba kutubahiriza inshingano ze z’akazi, ahubwo ngo agahitamo kwirirwa mu mujyi wa Kabarore, kuvugana n’itangazamakuru arigaragariza ibitagenda neza muri aka karere, gusuzugura ubuyobozi n’ ibindi.

Nyuma y’ibyo byose, Kayumba yaje gutabwa muri yombi na polisi yo mu karere ka Gatsibo aza no kugezwa imbere y’ubushinjacyaha, kugeza ubu akaba yahawe igihano cy’iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo.

Uyu Kayumba mbere yuko ayobora akagari ka Manishya mu murenge wa Gatsibo, yabanje kuyobora akagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka