Gahini: Ibye byatejwe cyamunara n’abantu batagaragara mu rubanza

Imitungo y’umugore witwa Mukashyaka Veneranda wo mu mudugudu w’Akimpara, akagari k’Urugarama, umurenge wa Gahini mu karere ka Kayonza yatejwe cyamunara n’umuntu utarayitsindiye mu rubanza.

Urukiko rw’ubujurire rw’umurenge wa Gahini rwari rwahamije Nsengiyumva Samuel, umugabo wa Mukashyaka, ibyaha byo gusenya inzu, gusahura amabati 120 no gusahura ibikoresho byo mu nzu bya Kagaju Peruth mu gihe cya Jenoside.

Urwo rukiko rwari rwategetse ko ibyangijwe bifite agaciro k’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 60 bigomba kuvanwa mu mitungo ya Nsengiyumva na Mukashyaka, rutegeka ko bizishyurwa uwitwa Rutabana Jean Paul wari uhagarariye Kagaju mu rukiko.

Icyo gihe Rutabana ngo yavuze ko atarahuguka, avuga ko igihe azabonera umwanya aribwo azajya kwishyuza iyo mitungo ye nk’uko Mukashyaka yabibwiye Kigali Today.

Akomeza avuga ko mu kwezi kwa 10/2012 yabonye abantu baje kumusohora mu nzu we n’abana be, bamusaba gushaka aho ajya kuko imitungo ye yatejwe cyamunara. Impapuro z’icyamunara Kigali Today ifitiye kopi zigaragaza ko icyo cyamunara cyabaye tariki 09/03/2011, amafaranga yishyurwa Niyonizeye Amini na Toch Jean Pierre bavuga ko bahagarariye umuryango wa Kagaju.

Aba bagabo bombi nta hantu na hamwe bagaragara mu nyandiko z’amarangiza rubanza umuryango wa Kagaju waregeragamo indishyi.

Mukashyaka avuga ko yabajije Rutabana wari uhagarariye Kagaju mu rubanza iby’abo bagabo bateje cyamunara iyo mitungo, Rutabana amubwira ko nta wundi muntu ugomba kujya kwishyuza iyo mitungo uretse abo urukiko rwahesheje uburenganzira bwo kwishyuza.

Agira ati “Ubu iyo mitungo bamaze kuyiteza kandi bayiteza tutabizi kuko babitubwiye hashize umwaka barayiteje. Ikibabaje ni uko dushobora kuzishyura kabiri kuko abo bateje iyo mitungo twe ntitubazi kandi bashyigikiwe n’ubuyobozi”.

Abishyuza imitungo nta na hamwe bagaragara mu nyandiko z'amarangizarubanza.
Abishyuza imitungo nta na hamwe bagaragara mu nyandiko z’amarangizarubanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini, Murangira Xavier, avuga ko abo bagabo bateje cyamunara iyo mitungo ari abuzukuru ba Kagaju. Yongeraho ko Rutabana wagombaga kwishyuza iyo mitungo yagiye kwiga mu mahanga, bituma umuryango uterana wemeza ko Niyonizeye Amini na Toch Jean Pierre ari bo bagomba kwishyuza iyo mitungo.

Abajijwe niba hari inyandiko ubuyobozi bw’umurenge wa Gahini bufite zihamya ko abo bagabo bombi bahawe uburenganzira n’umuryango wa Kagaju kugira ngo bishyuze iyo mitungo, Murangira yavuze ko ntazo umurenge ufite, ariko avuga ko Amini na Toch bashobora kuzibona.

Yongeraho ko Mukashyaka adakwiye kugira impungenge zo kwishyuzwa kabiri, kuko undi muntu uzajya kumwishyuza azamwishyuza anyuze mu buyobozi bukaba ari bwo bumwishyuriza. Ati “kubera ko ikibazo cye tukizi nta muntu ugomba kongera kumwishyuza”.

Iki kibazo cyagejejwe ku muvunyi mukuru

Ubwo umuvunyi mukuru w’u Rwanda, Madame Aloysie Cyanzayire yasuraga akarere ka Kayonza kumva ibibazo by’abaturage byananiranye gukemuka, mu bibazo yakiriye harimo n’iki cya Mukashyaka. Icyo gihe umuvunyi yasabye ko gihita gikurikiranwa kigakemuka.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yandikiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahini amusaba gukurikirana umutekano wa Mukashyaka n’abana be mu gihe ikibazo kitarakemuka, kandi agatanga raporo ku miterere y’icyo kibazo nk’uko bigaragara mu ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi.

Mukashyaka ariko avuga ko yakomeje guterwa ubwoba n’abaguze imitungo ye muri icyo cyamunara, bigeza n’aho bamufungisha bamurega ko yanze kuva mu isambu yaguzwe mu cyamunara, ariko urukiko ruza kumurekura by’agateganyo kugira ngo abanze akurikirane ikibazo cye nyuma yo kumva ubwiregure bwe.

Kugeza ubu Mukashyaka avuga ko yahunze urugo rwe ahunga ihohoterwa yakorerwaga, ariko arusigamo abana be kuko yabonaga nta handi hantu afite yabajyana. Mu minsi ishize umwe muri abo bana ngo aherutse gukubitwa n’abantu baje bamusaba kuva mu nzu y’iwabo bavuga ko yaguzwe.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Maze kubona inyandiko y’uyu mugore wagurishijwe abona MUKASHYAKA Venerande,nahise ntekereza ku mukecuru w’i Rusizi,umurenge wa Muganza,akagari ka Cyarukara,umudugudu wa Rubyiro,witwa NYIRAMBOMBERE iMMACULEE nawe waburanaga n’ikinyabubasha Umuheshawinkiko Kayihura Ephreme ndetse na Banki y’abaturage ,agashami ka Muganza mu rukiko rwisumbuye rwa Rusizi 05/2012,amurega kugurisha rwihishwa inzu ye taliki ya 16/06/2009 ariko uyu KAYIHURA akerekana inyandiko mvugo ya cyamunara yiyandikiye taliki ya 08/04/2009 ntagaragarize urukiko aho amafranga y’uwo munsi ya cyamunara yishyuriwe banki y’abaturage,agashami ka Muganza.Umukecuru yaratagangaye
Mumubarize rwose

yanditse ku itariki ya: 24-12-2012  →  Musubize

ariko kuki abantu batavuga ukuri wenda ngo abe ariko bashingiraho bacibwa imanza zabo wenda ko ariho byamera neza, 1. kuvuga ngo RUTABANA Jean Paul yagiye kwiga mumahanga kandi ubwabo babizi neza ko ahari n’ubu bamuhamushatse bamubona ni izihe mpamvu? 2. Toch JEAN Pierre uvugwa haruguru ni umwana w’uwangirijwe imitungo ahubwo niwe ukunze kuba hanze, Rutabana Jean Paul ni umwuzuku wa kagaju. none se abavugako Toch ko ari umwuzukuru ari umwana wa Kagaju w’imfura babeshyera iki? 3.Impapuro za cyamunara zamanitwe 2 aho batuye, imitungo irandikishwa yanditswe kubatsindiye cyamunara ese batanze ikirego muri commission ishinjwe kwandika ubutaka. 4.cyamunara yakozwe kumanywa n’umuntu nyuma y’amatangazo ese umuntu utazwi hari uburenganzira afite, yari anafite icyo gihe ahabwa n’amategeko? ibyo byose impapuro n’ububasha ndumva byareberwa munkiko ko ariho hareba niba ibyo umuntu avuga ari ukuri kuko ngo iyo umuntu aburana wenyine bamwita umunyakuri ariko iyo mugenziwe aje bafata ukuri nyakuri. Ukuri niko kw’ibanze mukubaka ubutabera nyabwo nonese namwe mwibaze abantu ntibazi abana n’abuzukuru b’abo bangirije imitungo koko? uwo bavuga ko bamubuze, Rutabana, kandi ahari babizi ndetse n’ubuyobozi bubizi kuki batamurebye mumyaka yose ishize? wabyibaza nawe!!! murakoze

Kurikurakiza yanditse ku itariki ya: 10-12-2012  →  Musubize

Ariko se abayobozi nkaba baracyaba mu rwagasabo ko ahahantu harimo ruswa ra, gusa bayobozi mukunda igihugu, uyu mubyeyi nafashwe kuko yarahungabanye kuba we yemera kwishyura nyamara tuzi abandi batemera kwisyura imitungo yabandi gusa nuko bashyigikiwe na bayobozi nka gitifu uwo yewe president afite akazi, dore abo nibo bari kuzanira igihugu cyacu ibibazo mubakurikirane mubarwanye.

Madimirizo yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

exectif w’umurenge w’injiji nkuyu koko yagezahe abaturage?ngo inama y’umuryango yarateranye ivuguruza ibyemezo by’urukiko!umurenge nta copy ufite ariko ababantu bazishatse bazibona!nonese umurenge wemezwa niki ko byemejwe n’inama y’umuryango ntagihamya?ngo hagize undi uza kwishyuza umurenge urabizi kandi ntaho byanditse!nonese uwo mugitifu umurenge n’urugo rwe kuburyo ibintu bitanditse yibazako atakiyobora byabazwande?please gitifu akwiye gukurikiranwa kuko abifitemo uruharte muguhohotera umuturage,byongeye kandi kuba uwatsindiye urubanza yaragiye kwiga yarigusiga urubanza rurangijwe cg akandikisha umuhagarariye murukiko

ignace yanditse ku itariki ya: 4-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka