Fulgence Kayishema wagejejwe mu rukiko, ashobora koherezwa mu Rwanda

Kayishema Fulgence watawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, yahise ajyanwa mu rukiko rwo muri Afurika y’Epfo, akaba ashobora no kuzoherezwa mu Rwanda.

Kayishema Fulgence (Ifoto: AFP)
Kayishema Fulgence (Ifoto: AFP)

Inkuru y’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, ivuga ko Kayishema w’imyaka 63 yagaragaye mu rukiko yambaye ikoti ry’ubururu, ipantaro y’umukara, yicaye mu kazu kabarizwamo abakekwaho ibyaha, ngo yari atuje ubwo umushinjacyaha yasomaga ibyaha ashinjwa.

Umushinjacyaha Nathan Adriaanse wari muri uru banza, yashinje kayishema ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, byakorewe muri Komine Kivumu muri Mata 1994.

Kayishema yari amaze igihe ashakishwa, akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye muri Komine Kivumu, by’umwihariko agashinjwa guhirika Kiriziya y’i Nyange yaguyemo Abatutsi barenga 3000 bari bahahungiye bazeye kuhakirira.

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz, yavuze ko mu gihe cya vuba, Fulgence Kayishema, azoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Ikinyamakuru The New Times cyavuganye na Serge Brammertz, akagitangariza ko yizeye ko Kayishema azoherezwa mu Rwanda mu byumweru bike biri imbere.

Serge Brammertz yavuze ko hakiri kare kuba yatanga ibisobanuro birambuye ku bigiye gukorwa nyuma y’uko Kayishema afatwa, gusa akaba yagaragaje ko yizera ko azoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Biramutse bikozwe byaba bihuye neza n’icyifuzo cy’umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside (IBUKA), kuko Kayishema akimara gufatwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko byaba byiza azanwe mu Rwanda.

Ati “Nibyo koko yafashwe nyuma y’igihe kinini ashakishwa. Icyo twifuza nk’abarokotse ni uko yazanwa mu Rwanda aho yakoreye ibyaha, urubanza rwe rugakurikirwa n’abo yahemukiye mu rurimi bumva neza”.

Rwamasirabo Aloys ufite abana icyenda baguye muri Kiriziya ya Nyange, yavuze ko kuri we yumva yazanwa mu Rwanda, akareba ibyo yasize akoze ndetse nuko kuri ubu hameze nyuma y’imyaka 29 ishize yihishahisha.

Kuri ubu Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town, aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

Mu rubanza rw’uyu munsi, urukiko rwasubitse iburanisha rishyirwa ku itariki ya 2 Kamena 2023.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu nyuma ya Saa Sita, mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa IRMCT.

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

Inyandiko y’ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n’abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu.

Hagati ya tariki 7 na 10 Mata 1994, abayobozi b’ibanze na polisi ya komine bagabye ibitero ku Batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.

Tariki 15 Mata 1994, babyutse banaga amagerenade kuri Kiriziya yanga kugwa hasi, ndetse bakomwa mu nkokora n’imvura yagwaga, bukeye bwaho nibwo tariki 16 Mata 1994 bagarutse bahirika Kiriziya bakoresheje imashini nini ya Tingatinga, bityo igwira Abatutsi bari bahahungiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka