Frederic Desnard yahawe indishyi z’akayabo kubera gukoreshwa akazi atishimiye

Frederic Desnard wakoraga nk’ushinzwe iguriro ry’imibavu i Paris mu Bufaransa kugeza muri 2015, yajyanye uwahoze ari umukoresha we mu rukiko kuko yamuhaye akazi atishimiye bikaza kumutera agahinda gakabije no kwirukanwa. Umukoresha we yaciwe n’urukiko indishyi y’akababaro ingana n’ibihumbi 36 by’Amapawundi ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 43 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

Frederic Desnard yafotowe ari iwe i Paris (Ifoto: Alamy)
Frederic Desnard yafotowe ari iwe i Paris (Ifoto: Alamy)

Iyi nkuru yavugishije benshi hirya no hino muri 2016 ubwo Frederic Desnard yajyanaga uwahoze ari umukoresha we mu nkiko kuko yamukoreshaga akazi atishimiye kakamutera ibibazo byo mu mutwe harimo n’agahinda gakabije (depression).

Mu kirego cye yavugaga ko iki kigo yakoreraga cyamuhaye ikiruhuko atari yarigeze asaba cy’amezi menshi, nyuma yaho muri 2014 kikaza kumwirukana bamushinja kuba adakora. Nyuma y’imyaka ine mu nkiko uyu mugabo w’imyaka 48 yatsinze akaba azahabwa akayabo k’indishyi y’akababaro.

Urukiko rw’i Paris rwemeje ko Frederic Desnard yagize ikibazo cyo mu mutwe biturutse kuri ako kazi yari yahawe atishimiye. Umwunganizi we mu mategeko yavugaga ko umukiriya we akazi kamwangije kakanamutera ibibazo bikomeye.

Mu magambo ye, Frederic yagize ati “Naterwaga agahinda no kuba nishyurwa ntacyo nakoze bikarushaho kuba bibi kuko aka gahinda ntakemeraga.”

Desnard yavuze ko yasabwe kutagira icyo akora gifatika mu gihe kirenga imyaka ine, ibintu avuga ko byari nko kumanuka mu kuzimu. Akazi ke ngo kari ukwereka umukoresha we ibinyamakuru asoma, ndetse no kwereka ukora akazi ko mu rugo rw’umukoresha we aho akora.

Iki kirego ngo cyari nk’urwenya mu banyamategeko mu Bufaransa kuko nta wari yarigeze ajyana mu nkiko umukoresha we kuko afite akazi atishimiye, kuri ubu rero bikaba ngo bishobora kuzakoreshwa n’abandi, kandi urukiko rugahana bene abo bakoresha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka