Dr. Munyakazi arashaka kuburanishwa n’umucamanza wigenga

Urubanza rwa Dr. Léoprd Munyakazi rwabaye ruhagaritswe nyuma y’uko yanze umucamanza (yihannye) umuburanisha mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Dr. Munyakazi avuga ko impamvu asaba ko Umucamanza yivana mu rubanza rwe ari uko atamwizeyeho ubutabera
Dr. Munyakazi avuga ko impamvu asaba ko Umucamanza yivana mu rubanza rwe ari uko atamwizeyeho ubutabera

Dr. Léopord Munyakazi ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko atizeye ubutabera azahabwa n’umucamanza witwa Udahemuka Adolphe, perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, kuko ngo afitanye isano na Leta y’u Rwanda ari nayo imutoteza.

Kuri uyu wa 10 Gicurasi 2017 ni bwo ubucamanza bwagombaga kuburanisha icyaha kimwe rukumbi cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Léopord Munyakazi akurikiranweho.

Ni icyaha ubushinjacyaha buvuga ko Munyakazi yagikoreye muri Gereza ya Muhanga mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho afungiye n’ubundi akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe ubwo abagororwa barimo bahabwa ibiganiro, yarahagurutse agira ati “,Ibyo babigisha bashaka ko mugendera ku bwoba n’ubujiji.” Kandi ngo ntabona impamvu y’icyunamo gihoraho.

Dr. Leopord Munyakazi yavuze ko ibindi byaha bine bya Jenoside aregwa, atabiburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ahubwo ko yifuza kuzajya kubiburanira aho bivugwa ko yabikoreye, mu cyahoze ari Komini Kayenzi ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

Dr. Léopord Munyakazi yari yitwaje inyandiko ndende avuga ko ikubiyemo ibyo atishimira mu miburanire ku ruhande rw’ubushinjacyaha, no ku ruhande rw’ubucamanza maze asaba ko yabanza kuyisomera mu ruhame.

Munyakazi yabanje gusoma inyandikomvugo y'ibyakorewe mu rukiko kugira ngo abone kubisinyira
Munyakazi yabanje gusoma inyandikomvugo y’ibyakorewe mu rukiko kugira ngo abone kubisinyira

Umucamanza yasabye ko Dr. Leopord Munyakazi abisoma mu ncamake kuko yari yanageneye urukiko kopi, ariko Munyakazi we avuga ko ari uburenganzira ahabwa n’amategeko mu byo yireguraho.

Nyuma y’uko ubucamanza bukomeje gusaba Munyakazi kutarondogora no kugusha ku ngingo kuko ngo hari inyandiko nyinshi yagejeje mu rukiko zigaragaza ibyo bibazo bye, Munyakazi akabyanga ashaka gukomeza gusoma, umucamanza yamwambuye ijambo.

Munyakazi nawe yasabye ko ubucamanza bwamureka akisubirira muri Gereza niba bumwambuye ijambo, maze ubucamanza burabimwemerera.

Mbere y’uko agenda ubucamanza bwamusabye kubanza kugaragaza urutonde rw’abatangabuhamya ku byaha aregwa maze asaba ko umucamanza yakwigira inama yo kwikura mu rubanza rwe.

Umucamanza yamuhaye umwanya wo kwisobanura kuri iyo ngingo maze Munyakazi avuga ko umucamanza umuburanisha ahembwa na Leta kandi atazi ikibazo kiri hagati ye na Leta ku buryo kubimuburanishaho byaba bisa nko kubyitereramo.

Agira ati “Nagusabye kwiyambaza izindi nzego zibifitiye ububasha guhagarika uyu mukino unuka nabi ngo ni urubanza rwa Munyakazi.

Niba rero warifuje gukomeza kwiroha muri ayo matiku, utazi imvo n’imvano, nifuzaga kukugira inama ya kivandimwe y’uko icyakubera cyiza ari uko wakwibwiriza ukivana muri iki kibazo cy’amashyari n’amatiku ukagiharira bene cyo bakiremye.”

Dr. Munyakazi kandi avuga ko hari izindi ngingo 11 anenga umucamanza umuburanisha zituma amusaba icyo yise gukuramo ake karenge ngo hato amateka atazamutaranga.

Munyakazi avuga ko yasabye umucamanza kumubwira umwirondoro we ariko abihindura ibitwenge kandi nyamara ngo byari gufasha uregwa kumenya neza umuburanisha uwo ari we.

Munyakazi avuga ko yamenyesheje urukiko ko ntawe uburana n’umuhamba kuko Guverinoma y’u Rwanda ari yo imugambanira we n’umuryango we.

Umucamanza yabajije Munyakazi niba asaba ko Umucamanza ku bwe yivana mu rubanza cyangwa ko amugira inama yo kwikura ku bwe mu rubanza.

Munyakazi bamwambuye ijambo nawe azinga ibitabo bye ashaka gutaha
Munyakazi bamwambuye ijambo nawe azinga ibitabo bye ashaka gutaha

Munyakazi avuga ko ari inama amugira kuko afitanye isano na Guverinoma y’u Rwanda imutoteza.

Agira ati “Ufitanye ubunywanyi na Guverinoma y’u Rwanda uri kimwe n’iyo Guverinoma, mufitanye isano niyo igutegeka ibyo ukora ninayo igutunze, niyo mpamvu utabasha kumpa ubutabera”.

Nyuma yo kwihana (kwanga) umucamanza mu rubanza rwa Munyakazi, iburanisha ryahise rihagarikwa kuko iyo uregwa amaze kwihana umucamanza nta mirimo yo kuburanisha ikomeza igihe cyose inzego zibishinzwe zitarasuzuma ubwo bwihane.

Urubanza rukaba ruzasubukurwa igihe kitaramenyekana bitewe n’isuzuma ry’ubwo bwihane.

Icyakora ngo birashoboka ko nyuma yo kubusuzuma, inzego zibishinzwe zakwemeza ko bufite ishingiro umucamnza akava mu rubanza koko cyangwa bwasanga nta shingiro bufite agakomeza akaburanisha urubanza.

Kubera ibyo Munyakazi akomeje kugaragaza ko bitameze neza mu iburanisha rye, ubushinjacyaha ntibwabashije kugaragaza ibimenyetso by’icyaha cya gatanu bwagejeje mu rukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abanyabyaha bajye bemera ibyaha byabo batagoranye, basabe imbabazi, maze barebe ko batagabanyirizwa ibihano..

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka