Dr. Habumuremyi yangiwe kuburanira mu muhezo

Urubanza ku birebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Dr. Habumuremyi Pierre Damien wahoze ari Minisitiri w’Intebe, rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane.

Urubanza rwabereye mu ruhame (Ifoto: Umuseke)
Urubanza rwabereye mu ruhame (Ifoto: Umuseke)

Dr. Habumuremyi akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye hamwe n’ubuhemu, byose byakozwe mu gushakira imibereho ishuri rye ‘Christian University of Rwanda’. Abarimu n’abakozi bayo bavuga ko bari bamaze igihe kinini badahembwa.

Ni urubanza rwabereye mu ruhame, imbere y’abantu benshi barimo itangazamakuru. Umwe muri babiri bunganira Dr. Habumuremyi, Me Bayisabe Erneste yabwiye umucamanza ko kuburanira mu ruhame biteza umukiliya wabo kwiregura adatekanye.

Nyuma yo kwiherera k’Urukiko, Umucamanza yagarutse avuga ko iburanisha riri bubere mu ruhame, ariko ko rishobora kuba ryabera mu muhezo mu gihe hagaragara umutekano muke w’abari mu rukiko muri rusanze, aho kuba umuntu ku giti cye.

Umucamanza yavuze ko amategeko yemerera abanyamakuru gukurikirana urubanza bafata amajwi n’amashusho mu gihe babisabiye uburenganzira, kubera iyo mpamvu urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwahise butangira kugaragaza ibyaha Dr. Habumuremyi aregwa by’ubuhemu no gutanga sheki zitazigamiye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw bwaregewe, zimwe ziri mu mazina ya Christian University of Rwanda ariko zasinyweho na Dr. Habumuremyi, izindi ziri mu mazina ye bwite.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Habumuremyi yatanze isoko rya miliyoni 12,5Frw ryo kugura mudasobwa 20, aho rwiyemezamirimo yasabwaga kubanza gutanga ingwate ya miliyoni 10Frw, nyuma yo gutanga ibyo bikoresho ngo yasubijwe miliyoni eshanu zonyine ndese n’ayo yari yakoreye ntiyayahawe.

Sheki uwo rwiyemezamirimo yahawe na bwo ngo yayigejeje kuri banki asanga nta mafaranga ariho. Habumuremyi ngo yabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ko bitari ngombwa ko konti muri banki ibaho amafaranga kuko sheki yatangaga zari nk’ingwate.

Mu kwiregura, Dr. Habumuremyi yavuze ko yahaye uwo rwiyemezamirimo witwa Ngabonziza sheki y’amafaranga miliyoni 17,5Frw itazigamiye muri banki, bahana igihe cyo kuzaba yishyuwe bitarenze tariki ya 10 Mata 2020, ariko uwo Ngabonziza akaba yaragiye kuyabikuza mbere yaho.

Gusa na none bitewe n’icyorezo Covid-19, itariki yageze ya mafaranga ataraboneka, ubuyobozi bwa Kaminuza ya Dr. Habumuremyi bukaba ngo bwarahise bwandikira Ngabonziza bumusaba kuganira na we kugira ngo bagirane andi masezerano.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari n’abandi bagurije Christian University of Rwanda amafaranga bakaba batari bayishyurwa yose, harimo Nkurunziza Charles watanze miliyoni 38Frw na Kazungu Edmond wayihaye miliyoni 28.9Frw.

Dr. Habumuremyi avuga ko adakwiye gushinjwa icyaha cy’ubuhemu ahubwo ikibazo ngo ari amasezerano yagiye agirana n’abantu, akaba asaba kurekurwa kugira ngo ajye kubashakira ubwishyu buzava mu kugurisha imigabane ya Christian University.

Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa by’agateganyo ariko we akavuga ko afite uburwayi bw’umutima n’ijisho bwatuma atabasha kwivuza no gushakira abantu ubwishyu.

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuse abanyeshuri bigaga muri zino kaminuza bizagenda gute kko

Sezibera stanislas yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka