Dr. Habumuremyi arahakana ibyaha aregwa, yasabye ko urubanza rubera mu muhezo

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, yagejejwe mu Rukiko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 agiye kuburana ku byaha aregwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.

Pierre Damien n'abamwunganira mu rukiko (Ifoto: Umuseke)
Pierre Damien n’abamwunganira mu rukiko (Ifoto: Umuseke)

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwafunze Dr. Habumuremyi ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, akaba yarafungiwe rimwe na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).

Hagati y’abamwungara babiri ari bo Me Bayisabe Erneste na Kayitare Jean Pierre, imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane, Dr. Habumuremyi yabajijwe niba ibyaha aregwa abyemera, asubiza ati “ntabwo mbyemera”.

Umwe mu bunganira Dr. Habumuremyi yabwiye Urukiko ko umukiriya we nta mutekano afite mu kuza kwiregura imbere y’abantu benshi barimo n’itangazamakuru.

Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa, nyuma ari bwo ruza gutanga umwanzuro.

Dr. Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda (iherutse gufungwa), inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ‘banki Lambert’.

Iyi kaminuza iri mu Mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi, bivugwa ko bayitangiye ikirego.

Dr. Habumuremyi afunzwe yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka