Dr. Habumuremyi arahakana ibyaha aregwa, yasabye ko urubanza rubera mu muhezo
Dr. Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, yagejejwe mu Rukiko kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020 agiye kuburana ku byaha aregwa byo gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu.

Urwego rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwafunze Dr. Habumuremyi ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020, akaba yarafungiwe rimwe na Prof. Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo (UNIK).
Hagati y’abamwungara babiri ari bo Me Bayisabe Erneste na Kayitare Jean Pierre, imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane, Dr. Habumuremyi yabajijwe niba ibyaha aregwa abyemera, asubiza ati “ntabwo mbyemera”.
Umwe mu bunganira Dr. Habumuremyi yabwiye Urukiko ko umukiriya we nta mutekano afite mu kuza kwiregura imbere y’abantu benshi barimo n’itangazamakuru.
Umucamanza yahise atangaza ko urukiko rugiye gufata iminota 30 yo kwiherera rukiga ku nzitizi zagaragajwe n’uregwa, nyuma ari bwo ruza gutanga umwanzuro.
Dr. Habumuremyi aregwa gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda (iherutse gufungwa), inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ‘banki Lambert’.
Iyi kaminuza iri mu Mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi, bivugwa ko bayitangiye ikirego.
Dr. Habumuremyi afunzwe yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi
- Urukiko rwategetse ko Dr. Habumuremyi afungwa iminsi 30 by’agateganyo
- Dr. Habumuremyi yangiwe kuburanira mu muhezo
- MINEDUC yatangaje izindi Kaminuza ebyiri zahagaritswe
- Dr Habumuremyi yafunzwe ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu
- HEC siyo ifunga amashuri ahubwo ni twe tubyitera- Dr.Habumuremyi Damien
- CHENO irasaba aho gukorera hari ubwinyagamburiro
- Dr. Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe inshingano nshya
- Minisitiri w’Intebe yitabiriye inama ya COMESA i Kinshasa
- Minisitiri w’Intebe yamuritse igitabo yamagana abanyepolitiki boretse u Rwanda bashingiye ku mazuru
- Minisitiri w’Intebe arizeza ko “Ndi Umunyarwanda” itagenewe gushyira inkeke ku Bahutu
- Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi yikomye abapfobya gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”
- Isura ya ruswa yaranze ubuyobozi bwo muri Afurika igomba kuvaho - Minisitiri Habumuremyi
- Minisitiri w’intebe arakangurira urubyiruko kuba ibisubizo ku bibazo aho kubitera
- Ministiri w’intebe yabwiye abashinjacyaha barahiye ko atari bo kamara nibadashishoza
- Gakenke: Minisitiri w’intebe yatangije kampanye y’iminsi igihumbi yo kurwanya imirire mibi ku mwana n’umubyeyi
- Minisitiri w’intebe arizera ko hari byinshi za kaminuza zakongera ku buhinzi bwo mu Rwanda
- Minisitiri w’Intebe yasuye abakomerekeye mu mpanuka yabereye i Kirehe
- Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kumenya igihugu aho gupfusha wikendi yabo mu tubari
- Minisitiri w’Intebe yaterwaga ipfunwe na Leta zakurikiye ubwigenge
- “Nta mahane abatuye habi bagomba guteza, imibare iteye ubwoba”, Ministiri w’Intebe
Ohereza igitekerezo
|