DJ Adams yarekuwe by’agateganyo

Uyu munsi, umunyamakuru wa City Radio, Aboubakar Adam, uzwi ku izina rya DJ Adams yarekuwe by’agateganyo. Umucamanza yavuze ko yubahirije icyifuzo cy’uburanira DJ Adams kubera ko Dj Adams atagoye ubucamanza mu miburanire ye.

Umunyamakuru wa radio Isango Star, Claude Kabengera, aganira n’umwe mu bari mu rubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yamutangarije ko ubu Dj Adams agiye kuzajya yitaba ubucamanza buri wa gatanu mu gihe iperereza rigikomeza.

Tariki 27/12/2011, ubushinjacyaha bwagaragaje ibyemezo byo kwa muganga bigaragaza ko umwana Dj Adams aregwa gutera inda atwite inda y’ibyumweru 6. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje icyemezo cyo kwa muganga cyemeza ko uwo mwana afite imyaka 17 kuko yavutse mu mwaka wa 1994.

Dj Adams yatawe muri yombi tariki 12/12/2011 aregwa kumarana icyumweru umukobwa w’imyaka 17 iwe mu rugo akanamutera inda. DJ Adams abihakana avuga ko yemera ko yaryamanye kenshi n’uwo mukobwa ariko bakoresha agakingirizo.

Mu rukiko, DJ Adams yavuze ko icyamuteye kuryamana n’uwo mukobwa ari uko uwo mukobwa bahuriye mu kabyiniro akamubwira ko amukunda kandi ko afite imyaka 21.

Dj Adams yamenyekanye mu kiganiro The Red Hot Friday gica kuri City Radio aho yakundaga kunenga abanyamuziki b’abanyarwanda bakopera indirimbo z’abanyamahanga bakaziyitirira.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka