Diane Rwigara yabujijwe kugarura mu mvugo umukuru w’igihugu aburana

Yiregura mu cyaha akurikiranweho cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano agamije kwemererwa kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Diane Rwigara yakunze kumvikana avuga ko asaba Perezida Kagame kumurekura n’umuryango we.

Urubanza rwa Diane Rwigara n'abo mu Muryango we rurakomeje
Urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu Muryango we rurakomeje

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ryakomereje mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2017, yongeye gusubiramo iyi mvugo asoza ubwiregure bwe agira ati" Ndasaba Perezida Kagame kuturekura njye n’umuryango wanjye".

Umucamanza yamwihanangirije amusaba kutazongera kugarura Perezida wa Repubulika mu rukiko amusaba kumurekura, ngo kuko kurekura uregwa biri mu bubasha bw’urukiko, ari nayo mpamvu ruri gusuzuma iki kirego.

Mu by’imikono y’imihimbano ishinjwa Diane Rwigara, Ubushinjacyaha buvuga ko bwasuzumye mu buryo bwemewe n’amategeko imikono y’abari basinyiye Diane Rwigara harebwa niba ariyo koko.

Ubushinjacyaha ngo ntibwagarukiye ku gusuzuma iyo mikono gusa, ahubwo bwanayijyanye muri Laboratoire irapimwa, basanga harimo iyiganywe kuko abitwaga ko bamusinyiye, bahamirije ubushinjacyaha ko batamuzi.

Me Buhuru Pierre Celestin umwunganira avuga ko Diane Rwigara yari afite abamuhagarariye kuko atari kubasha kugera hose mu gihugu, bityo ngo ntibitangaje kuba hari abamusinyiye batamuzi.

Yanavuze kandi ko abahakanye ko bamusinyiye ari uko babonaga ko bitangiye kubagaruka.

Yiregura kuri za Sim Cards eshanu zasanzwe iwe, yavuze ko iki kimenyetso kitagakwiye guhabwa agaciro mu kuregwa inyandiko mpimbano, ngo kuko Sim Cards eshanu atari kuzibaruraho abantu 600 yasabwaga kugira ngo yemererwe kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

icyojye nakwisabira ubutabera nugususuma kuburyo impande zose zitakojyera cg kujyerajyeza kojyera ibikorwa byo gutinza urubanza ubundi rukifutishwa kuko ubutabera butinze ntibuba bukiri utabera murako mugire ibihe byiza

Munyambibi Elie yanditse ku itariki ya: 27-10-2017  →  Musubize

UBUTABERA BUZAGENZURE NEZA BUKURIKIJE AMATEGEKO N’AMABWIRIZA BURUCE NTA SANTIMENT RURANGIRE .

GABO yanditse ku itariki ya: 19-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka