Colonel Tom Byabagamba arashinjwa ruswa no kugerageza gutoroka Gereza

Ingabo z’u Rwanda ziratangaza ko zigiye kongera kugeza imbere y’inkiko za Gisirikari Colonel Tom Byabagamba ku bindi byaha ashinjwa gukorera muri Gereza.

Ibyo byaha akekwaho birimo gushaka gutanga ruswa no kugerageza gutoroka Gereza, nk’uko itangazo Kigali Today ikesha Ingabo z’u Rwanda (RDF) ribivuga.

Ibyo byaha bindi akurikiranyweho biravugwa ko hari abagerageje kubimufashamo b’imbere muri Gereza no hanze, byose bikaba bikirimo gukorwaho iperereza.

Colonel Tom Byabagamba yatawe muri yombi tariki 24 Kanama 2014. Ku itariki 27 Ukuboza 2019, urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo no kwamburwa amapeti ya gisirikari.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo icyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi; kwangiza isura y’Igihugu na Guverinoma nk’umuyobozi; guhisha nkana ibimenyetso bishobora gukumira icyaha no gusuzugura ibendera ry’Igihugu.

RDF irizeza buri wese ko ubutabera buzatangwa mu mucyo kandi ko itazihanganira uwo ari we wese wica amategeko, imyitwarire n’indangagaciro bya RDF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi byaha nibimuhama,ashobora kuzagwa muli gereza,kubera ko atangiye gusaza.Iyi si tugomba kuyibamo dukora attention.Wibeshya gato bikakugiraho ingaruka ushobora kwicuza ubuzima bwawe bwose.Kubera kwitwara nabi mu buzima,ushobora gufungwa, kwicwa,kurwara sida kubera gusambana,cyangwa indi ndwara.Urugero,ushobora kurwara umwijima cyangwa cancer kubera ko wanyweye inzoga nyinshi,cyangwa itabi igihe kinini.UMUTI wagufasha ni ukubaho utinya Imana kandi uyuwumvira.Gusa hari igihe urengana,bitewe n’abantu batumvira Imana.Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,iyo wumviye Imana ugira amahoro.Iyi si ifite ibibazo kubera ko abantu nyamwinshi bakora ibyo Imana itubuza. Umuti rukumbi nuko abananiye Imana izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.Nyuma isi yose izaba paradizo. It is a matter of time.

hitimana yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Nagerageze gutoroka araswe abarinzi ba mabuso bari tayari

kanamugire yanditse ku itariki ya: 10-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka