Callixte Nsabimana yahakanye kwigomeka akiga, yemera ibyaha yakoreye muri FLN

Nsabimana Callixte ukurikiranywe n’ubushinjacyaba bw’u Rwanda ku byaha yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN, yaburanye yemera ibyaha yakoze ubwo yari muri uwo mutwe ariko ahakana ko akiga no muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) yari icyigomeke.

Yabitangarije mu rubanza rwe rwasubukuwe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2020 ku rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza z’ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo yamenyeshwaga ibyaha aregwa ngo agire icyo abisobanuraho.

Ku cyaha ashinjwa cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Nsabimana yavuze ko acyemera akanagisabira imbabazi kandi yemera ko ku wa 15 Nyakanga 2018 ari bwo yinjiye mu mutwe wa FLN awubera umuvugizi ariko atagize uruhare mu kuwushinga.

Asobanura ku gushakira abarwanyi ba FLN ibikoresho n’inkunga yavuze ko abyemera akaba yarabikoze binyuze kuri radiyo aho yahamagariraga abantu gutera inkunga uwo mutwe koko, ariko we nta mbunda cyangwa amasasu yaguze ngo aboherereze.

Ku kijyanye no kwinjira muri FLN kandi azi ko ari umutwe w’iterabwoba, yavuze ko atari ko bawufataga, naho ku cyaha cyo kwinjira mu mutwe witerabwobo abizi neza kandi abishaka yabwiye urukiko ko umutwe yinjiyemo icyo gihe utari ugamije iterabwoba no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Naho ku bitero byagabwe na FLN muri Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, yemera uruhare rwe akabisabira imbabazi kuko byagabwe ashinzwe ubukangurambaga no gusaba Abanyarwanda gushyigikira ibyo bikorwa.

Ku cyaha cyo gutanga amabwiriza ku gikorwa cy’iterabwoba yavuze ko ntaho yahera agihakana kuko yari umwe mu bayobozi bakuru ba MRCD, ariko ko atatangaga amabwiriza ya gisirikare kuko we yari ashinzwe ubukangurambaga.

Nsabimana Callixte yemeye anasabira imbabazi uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ariko akavuga ko ubushinjacyaha hari ukundi bubifata kuko ngo yinjiye muri uwo mutwe tariki ya 15 Nyakanga 2018.

Nsabimana Callixte yemera kandi icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugambana no gushishikariza gukora iterabwoba, akemera ko yagiye akorana n’abantu batandukanye ndetse na Leta z’amahanga zirimo n’iya Uganda, bagamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yanemeye kandi icyaha cyo kuba icyitso cy’abateye bakica no gufata abantu bugwate, kuko abarwanyi ba FLN yavugiraga bafashe bugwate abaturage mu bitero bagabye i Nyaruguru, ariko avuga ko atigeze abyigamba nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Yahakanye iby’uko yari icyigomeke no muri Kaminuza yiga

Nsabimana Callixte asobanura ku bijyanye n’amateka ye yahakanye ko yitwaraga nabi muri Kaminuza y’u Rwanda ubwo yari ari kwiga, ahubwo ko Ubushinjacyaha bwagiye bwibeshya ku mateka ye bugaragaza ko akiri umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’ubundi yari icyigomeke bikaza no kumuviramo kwirukanwa.

Yasobanuye ko yigeze kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) koko, ariko akaza kurenganurwa n’inzego zibishinzwe ndetse agahabwa ibizamini n’amanota, byanatumye yitabira umunsi wa nyuma wo guhabwa impamyabumenyi (graduation).

Naho kuvuga ko yatangiye kurwanya Leta akiga muri UNR, ngo ibyo si byo kuko ibyabaye muri Kaminuza ari ibibazo yagiranye n’abantu ku giti cyabo, kandi inzego za Leta zikaba ari zo zanamurenganuye.

Avuga ku mateka ye yo kwinjira mu mitwe irwanya Leya yasobanuye ko muri 2013 ari muri Tanzania yumvikanye n’umuntu avuga ko yabaga muri Afurika y’Epfo niba yaza gukomerezayo amasomo.

Icyo gihe ngo Nsabimana yagiye muri Afurika y’Epfo koko ngo yakirwa n’ababa mu mutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa, mu biganiro bagiranye byibanda cyane kuza bakifatanya ari na ko byaje kugenda.

Yavuze kandi ko ubwo yagiye kubonana na Kayumba Nyamwasa mu biganiro byabahuje bikaba byaribanze ku migambi yo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ari ho ngo yamusabye kujya kuri radiyo itahuka bagafatanya icengezamatwara.

Ibyo ngo byatumye aza no kubonana na Patrick Karegeya na we bagirana ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi mu Rwanda, kandi RNC yamwerekaga ingingo nyinshi zigamije gusebya u Rwanda ari na zo zatumye afata umwanzuro wo gukorana na yo.

Abajijwe impamvu yemeye gushukwa kandi ari umuntu uzi ubwenge dore ko yanarangije Kaminuza, yasubije ko ngo “ihene mbi ntawe uyizirikaho iye” bivuze ko na we yakoze amakosa yifatanya n’abagizi ba nabi.

Hari ibyaha avuga ko bimushyira muri ba ruharwa

Abajwijwe icyo asobanura ku cyaha cyo gukwiza amakuru atari yo n’icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu mahanga, yavuze ko icyo acyemera atazuyaje kandi kimushyira mu rwego rwa ba ruharwa kuko ari ibyaha yakoze imyaka igera kuri itandatu.

Iki cyaha yagisabiye imbabazi Abanyarwanda, Perezida wa Repubulika n’urukiko maze iburanisha ryongera gusubikwa urukiko rutegeka ko iburanisha rizakomeza ku wa 10 Nzeri 2020, aho Nsabimana Callixte azakomeza kwiregura ku byaha akurikiranyweho birimo no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka