Callixte Mbarushimana yavanywe ku rutonde rw’abazaburanishwa na ICC

Callixte Mbarushimana wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umutwe wa FDLR, yakuwe ku rutonde rw’abantu bazaburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye mu Buholandi.

Urugereko rw’ubujurire rw’urwo rukiko rwatangaje ko gufata icyo cyemezo byatewe n’uko ubushinjacyaha nta bimenyetso simusiga bwatanze bishinja Mbarushimana ku buryo yaburanishwa.

Mbarushimana yari yarezwe n’ubushinjacyaha bw’urwo rukiko ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’umutwe wa FDLR muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushinjacyaha w’urukiko, Luis Moreno Ocampo, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko uruhande rw’ubushinjacyaha rwakiriye icyo cyemezo cy’urukiko, ariko anavuga ko ubushinjacyaha butekereza uko bwazatanga ikindi kirego gishya muri urwo rukiko kizaba kigaragaza neza ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Mbarushimana mu byaha aregwa.

Callixte Mbarushimana yahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba. Yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2010, akaba aregwa ibyaha 13 birimo iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byakozwe n’umutwe wa FDLR mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mabrushimana kandi aregwa ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, n’iby’iyicarubozo byakorewe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo.

Abacamanza b’urukiko bari bategetse ko Mbarushimana arekurwa mu kwezi kwa cumi n’abiri k’umwaka ushize bavuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze bimushinja.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwajuririye icyo cyemezo, ariko kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012 urugereko rw’ubujurire rwanze ubwo bujurire ruvuga ko n’ubundi nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mbarushimana ari we wari ku isonga ry’umutwe wa FDLR, ubwo uwo mutwe wicaga abaturage b’abasivili mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’iyamajyaruguru muri Congo mu mwaka wa 2009.

Kuva mu mwaka wa 2003 ubwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye rwashyirwagaho, Mbarushimana ni we ubaye uwa mbere urekuwe n’urwo rukiko kubera ibimenyetso bimushinja bidahagije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka