Burera: Yakatiwe gufungwa imyaka itatu kubera gucuruza kanyanga

Mananiyonkuru w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera yakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kubera gutunga no gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Tariki ya 13/09/2012 nibwo uyu musore yaciriwe urubanza imbere y’imbaga y’abaturage bo mu kagari ka Ndongozi, mu murenge wa Cyeru, ari kumwe na nyina witwa Mukeshimana Aimé Marie nawe ushinjwa gucuruza kanyanga.

Urwo rubanza rwaje gusubikwa nta mwanzuro ufashwe kubera ko imvura yari igiye kugwa kandi urwo rubanza rukaba rwaraberaga hanze hadasakaye.

Muri urwo rubanza Mananiyonkuru yemeye ibyaha byose ubushinjacyaha bwamushinjaga akanasaba imbabazi. Mukeshimana we ariko yarabihakanye avuga ko bamubeshyera.

Ubushinjacyaha bwasabiye aba bombi igifungo cy’imyaka itanu ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 n’amagarama y’urubanza.

Mu isomwa ry’imyanzuro y’urubanza ryabaye ku wa kabiri tariki 18/09/2012, umushinjacyaha yavuze ko Mananiyonkuru ahawe igihano cyo gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kubera ko yemeye icyaha akanagisabira imbabazi.

Baciriwe urubanza imbere y'abaturage ngo bereke abandi ububi bw'icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Baciriwe urubanza imbere y’abaturage ngo bereke abandi ububi bw’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Mukeshimana we yahawe igihano cyo gufungwa amezi arindwi no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 ariko ahabwa insubikagifungo y’imyaka ine kubera ko ibyaha byose ubushinjacyaha bwamushinjaga bitamuhamye.

Aramutse afatiwe mu cyaha muri iyo nsubikagifungo noneho yahanwa hakurikijwe amategeko nta gisibya.

Bafatanywe kanyanga mu nzu zabo

Ubushinjacyaha buvuga ko mu mukwabo wakozwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera tariki 01/09/2012, basanze kanyanga mu nzu zabo.

Mananiyonkuru bamufatanye litiro esheshatu za kanyanga, naho nyina bamufatana litiro 18 z’icyo kiyobyabwenge. Iyo kanyanga yose bayikura mu gihugu cya Uganda gihana imbibi n’akarere ka Burera.

Ubushinjacyaha bwongeraho ko aba bombi bari basanzwe n’ubundi bakora uwo mwuga wo gucuruza kanyanga mu baturage. Ibyo babishingira ku batanga buhamya barimo Nubahimana Felix mukuru wa Mananiyonkuru akaba n’umwana wa Mukeshimana.

Mananiyonkuru yemeye ko iyo kanyanga yayigurishaga. Litiro esheshatu bamufatanye akaba ari izo yari yasaguye kuri litiro 20 za kanyanga yari yaranguye muri Uganda. Izindi litiro 14 yari yagiye kuzibika mu nzu kwa nyina.

mananiyonkuru na nyina Mukeshimana bakatiwe kubera gucuruza kanyanga.
mananiyonkuru na nyina Mukeshimana bakatiwe kubera gucuruza kanyanga.

Kanyanga bafatanye Mukeshimana yarayihakanye imbere y’urukiko avuga ko atazi igihe yagereye mu nzu ye. Akaba ari ho umucamanza yahereye asaba ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso nyabyo biza kurangira ibyo aregwa byose bitamufata.

Aba bombi nibo baciriwe urubanza bwa mbere mu karere ka Burera kuva aho amategeko mashya ahana abakoresha ibiyobyabwenge asohokeye.

Amategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta tariki 14/06/2012, kuva ku ngingo ya 593 kugeza ku ngingo ya 600 avuga ibihano bihabwa abantu bahinga, abakora, abahindura, abatunda, ababika, abanywa, ndetse n’abagurisha ibiyobyabwenge.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka