Burera: Barasaba gusuzuma ikibazo cy’umugabo wafunguwe kandi aregwa kwica umugore

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasabwa gucukumbura ikibazo cy’umugabo witwa Urimubayo Felicien utuye mu murenge wa Cyanika, wafunguwe tariki 30/04/2012 ataburanye kandi aregwa kwica umugore we.

Urimubayo yishe umugore we witwa Nyiranganizi Joyce muri Mutarama 2012. Polisi yahise imuta muri yombi arafungwa nk’uko amakuru aturuka muri polisi ya Burera abitangaza.

Mu nama y’umutekano yaguye y’intara y’amajyaruguru yabaye kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, Guverineri w’intara y’amajyaruguuru, Bosenibamwe Aimé yavuze ko icyo kibazo gikwiye gucukumburwa kugira ngo hagaragare ukuri ku ifungurwa rya Urimubayo maze abe yashykirizwa inkiko.

Muri iyo nama y’umutekano ikibazo cya Urimubayo cyatinzwe ho cyane kiburirwa ibisobanuro nyabyo, bituma icyo kibazo giharirwa akarere ka Burera kugira ngo bagicukumbure kibonerwe umuti.

Urimubayo yasabiwe kongera gufungwa

Tariki 03/05/2012 ubwo Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasuraga umurenge wa Cyanika, abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga, Urimubayo avukamo, basabye ko uwo mugabo yasubizwa mu buroko kuko batazi impamvu yafunguwe kandi aregwa kwica umugore we.

Bendantunguka Jean Claude, musaza wa nyakwigendera, avuga ko yatunguwe no kubona uwo mugabo wishe mushiki we afunguwe bituma ajya kubaza mu rukiko rukuru rwa Ruhengeri impamvu yaba afunguwe. Abafunze Urimubayo by’agateganyo nabo bibajije impamvu yaba yarafunguwe nk’uko Bendantunguka abivuga.

Urimubayo yafunguwe tariki 30/04/2012. Yari afungiye muri gereza nkuru ya Ruhengeri by’agateganyo.

Abakuriye urukiko rwa Ruhengeri bavuga ko nta kirego cy’urubanza rwa Urimubayo kigeze kigera muri urwo rukiko. Icyo gihe babwiye Bendantunguka ko habonetse undi mushinjacyaha akarukurikirana byaba byiza.

Bendantunguka avuga ko abakuriye urukiko rwa Ruhengeri bamubwiye ko ikindi gishoboka ari uko bamuha dosiye y’urubanza kuko ifite ibimenyetso, ubundi agashaka abunganira ababurana (avocat) kugira ngo amufashe muri urwo rubanza.

Icyo gihe Bendantunguka yasabye Guverineri w’intara y’amajyaruguru ubufasha kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura uwo mu-avocat kugira ngo Urimubayo ashyikirizwe inkiko aburanishwe icyaha aregwa.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru, yavuze ko agiye gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera kugira ngo barebe impamvu yaba yaratumye Urimubayo afungurwa mu buryo budasobanutse.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka