Burera: Abigomeka ku byemezo by’inkiko baraburirwa

Abaturage bo mu Karere ka Burera barakangurirwa kujya bashyira mu bikorwa bidatinze ibyemezo by’inkiko kugira ngo urubanza rurangizwe ku neza, kuko bitabaye ibyo hitabazwa imbaraga kandi bikagira ingaruka mbi.

Ibi barabisabwa mu gihe ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, mu Karere ka Burera ndetse n’ahandi mu Rwanda hatangijwe icyumweru cyahariwe kurangiza imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Serugo Michel, uhagarariye inzu itanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Burera, avuga ko mu gihe umuturage yahamwe n’icyaha, agatsindwa agasabwa kwishyura ibyo yatsindiwe agomba kubikora bidatinze kugira ngo bitazamukurira ibibazo.

Serugo asaba abatsinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by'inkiko ku neza, kuko iyo hajemo ingufu bikurura ibindi bibazo.
Serugo asaba abatsinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko ku neza, kuko iyo hajemo ingufu bikurura ibindi bibazo.

Ubusanzwe ngo kurangiza urubanza ku neza bikorwa n’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga. Ariko ngo iyo uwatsinzwe adashyize mu bikorwa ibyo inkiko zategetse icyo gihe hiyambazwa umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Agira ati “Iyo bafashe umuhesha w’inkiko w’umwuga, itegeko riteganya ko igihembo cy’umuhesha w’inkiko uje kurangiza urubanza, gitangwa na wa muntu watsinzwe muri urwo rubanza. Kandi igihembo cy’umuhesha w’inkiko w’umwuga ni ibihumbi 500 (by’amafaranga y’u Rwanda) kuri uyu munsi. Azishyura ibyo yatsindiwe yongere yishure n’icyo gihembo cy’umuhesha w’inkiko”.

Akomeza avuga kandi ko abigometse ntibashyire mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, icyo gihe baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Icyo gihe ngo ubushinjacyaha bubakorera idosiye, igakurikiranwa mu rukiko.

Serugo yungamo agira ati “Iyo warangije urubanza, ntiwigomeke ariko bwacya ugasubira muri byabindi urukiko rwakwambuye, icyo gihe biba bivuze ko utubahiriza icyemezo cy’urukiko, ibyo nabyo birahanirwa n’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda”.

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera bavuga ko ababa badashaka gushyira mu bikorwa ibyo bategetswe n’urukiko ari ababa bashaka amakimbirane.

Nzamuranga Bernadette, umwe muri bo agira ati “Abadashaka kubitanga (ibyo basabwe n’urukiko) rero ni ugukomeza gukurura inzangano mu baturage. Sinibaza impamvu abandi batabitanga rero. Iryo gundira ni iryo gukomeza gushaka amakimbirane”.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka