Abaciriwe urubanza ni Ndungutse Jean Nepomuscene, Niyibigena Théogene, Nsengimana Jean de la Paix na Hakuzwumuremyi Jean Baptiste.
Muri urwo rubanza rwabaye ku wa kane tariki ya 12/09/2013, rukabera aho bakoreye icyaha ndetse rugacibwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Cyeru, ubushinjacyaha bwashinje aba bose icyaha cyo gutunda, kubika ndetse no kunywa ikiyobyabwenge cya kanyanga bagikuye muri Uganda.
Mu mukwabo wabaye mu gace batuyemo, mu kwezi kwa Kanama 2013, Ndungutse yafatanywe litiro ebyiri za kanyanga, Niyibigena afatanwa litiro 10, Nsengimana afatanwa litiro 18 naho Hakuzwumuremyi afatanwa litiro 10 za kanyanga; nk’uko ubushinjacyaha bubihamya.

Aba bagabo bose bemeye icyaha bagisabira imbabazi. Bose bavuze ko bari bazi ko gucuruza kanyanga bihanwa n’amategeko. Gusa ariko bamwe bongeyeho ko bagiye muri ubwo bucuruzi kubera ubukene.
Ku kijyanye n’ubukene ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bitahabwa agaciro kuko hari ibindi bari gukoramo ubucuruzi bikabaha amafaranga aho gucuruza ibiyobyabwenge.
Ibyo byatumye abo bose ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’imyaka itatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, nk’uko biteganywa n’ingingo 593 n’iya 594 zo mu mategeko mashya ari mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Urubanza rw’abashinjwa kanyanga rucirirwa ahakorewe icyaha
Ntibisanzwe kuba abashinjwa ibyaha runaka bacibwa urubanza aho bakoreye icyaha kandi imbere y’imbaga. Ngo abashinjwa gufatanwa kanyanga bo ngo bagombwa gucibwa urubanza aho bakoreye icyaha kuko Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge.
Rudatinya Gaspard, porokireri wa parike yisumbuye ya Musanze, avuga ko guca urubanza rw’abashinjwa gufatanwa kanyanga imbere y’imbaga kandi aho bakoreye icyaha ari ngombwa kugira ngo n’abaturage babone ko ibiyobyabwenge ari bibi.
Agira ati “Ni isomo tugize ngo dutange muri aka kagari kanyu no mu murenge wanyu kugira ngo uwumvaga afite ubwo bushake n’uwo mugambi wo kugira ngo azashakire imibereho mu biyobyabwenge abihagarike, ejo atazaba nk’abangaba urukiko rukatiye mu maso yanyu.”

Muri abo bagabo bane, batatu gusa nibo basomewe imyanzuro y’urubanza kuri uwo munsi. Niyibigena Théogene na Nsengiyumva Jean de la Paix bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu ndetse banacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Ndungutse Jean Nepomuscene yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ndetse anacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.
Kubera ko urubanza rwabereye hanze kandi imvura ikaba yari itangiye kugwa byatumye Dukuzumuremyi Jean Baptist we azasomerwa imyanzuro y’urubanza ku wa mbere tariki 16/09/2013, saa munani za nimugoroba.
Abo bose bahawe ibyo bihano kubera ko ikiyobyabwenge cya kanyanga aricyo ntandaro y’ibindi byaha bitandukanye bigaragara mu karere ka Burera.
Abaturage bo mu murenge wa Ruhunde bakomeza gukangurirwa gukora indi mirimo ibaha inyungu itari iyo gucuruza kanyanga cyangwa ibindi biyobyagwenge. Bashishikarizwa kandi gutanga amakuru y’aho ibyo biyobyabwenge biri, bafashwa inze z’umutekano kubirwanya.
Kuri uwo munsi kandi hamenwe ibiyobyabwenge birimo kanyanga litoro 1782, urumogi ibiro 18 na Chief Waragi amaduzeni 25. Byose bifite agaciro ka Miliyoni enye n’ibihumbi 164.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
s a w w kanyanga nimbi itwanduriza urubyiruko kand nakuru badasigaye
Police Y’igihugu Nihagurukire Abacuruza Ibiyobyabwenge Bahanwa