Bugesera: Urukiko rwategetse ko Gitifu w’akarere na bagenzi be bafungwa by’agateganyo

Ku mugoroba wo ku wa 30 Werurwe 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwategetse ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Munyanziza Zephanie, umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu karere, Nzeyimana Phocas na rwiyemezamirimo wari watsindiye isoko ryo kubaka ibiro by’Akarere ka Bugesera, Twahirwa Jean Claude baba bafunze by’agateganyo iminsi 30 mu gihe hagikomeje iperereza ku byaha baregwa.

Urukiko rwasanze bashobora kuba barakoze ibyaha birimo icy’inyandiko mpimbano, by’umwihariko rwiyemezamirimo Twahirwa Jean Claude akaba akekwaho gutanga ruswa kugira ngo abashe kubona isoko ryo kubaka inyubako y’ibiro by’akarere kuko ngo nawe hari ibyo yiyemera.

Kuri Munyanziza Zephanie, urukiko rwasanze ashobora kuba yarakoze ibyaha birimo korohereza rwiyemezamirimo kwishyurwa, kumwongerera igihe cyo kurangiza inyubako hagamijwe kumusonera ibihano yagombaga gucibwa, kwishyura imirimo itarakozwe no kugirana akagambane n’upiganira isoko.

Munyanziza Zephanie na bamwe mu bo bafunganywe bakatiwe igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo.
Munyanziza Zephanie na bamwe mu bo bafunganywe bakatiwe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Nubwo nawe agomba kuba afunze iminsi 30 kubera icyaha akekwahon cy’inyandiko mpimbano, urukiko rwagaragaje ko ubushinjacyaha butagaragaje impamvu zifatika z’uko Nzeyimana Phocas yaba yarakoze icyaha cyo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kubaka ibiro by’akarere rukimuhanaguraho.

Urukiko rwafashe imyanzuro wo kubafunga kuko ngo bashobora gusibanganya ibimenyetso cyangwa se bagatoroka kuko ibyaha baregwa bikomeye.

Rwategetse kandi ko abakozi batatu barekurwa by’agateganyo aribo uwari ukuriye akanama k’amasoko ndetse n’abandi bakozi babiri bashinzwe iby’amasoko. Urukiko rwavuze ko rwasanze nta mpamvu zifatika zatuma bakomeza gukurikiranywa bafunze, gusa ngo bazajya bitaba urukiko uko rubahamagaye.

Tariki ya 25 Werurwe 2015 nibwo ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko rw’ibanze rwa Nyamata impamvu zituma aba bose bakekwaho ibyaha, bityo bugasaba ko bafungwa by’ agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira reta ko ikurikirana ibibazo byabaturage,kandi abo bayobozi bakurikiranwe kuko akarengane karagwiriye kw’isi kubera ruswa no kugambanirana.

Kagame alex yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Turashimira reta ko ikurikirana ibibazo byabaturage,kandi abo bayobozi bakurikiranwe kuko akarengane karagwiriye kw’isi murakoze.

Kagame alex yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka