Bugesera:Umukozi w’akarere ushinzwe imiturire yafunguwe by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Bugesera rwafashe icyemezo cyo kurekura by’agateganyo umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe imiturire, Ir. Ntukanyagwe Eric, wari umaze iminsi 6 afunzwe.

Tariki 07/05/2012, urukiko rwategetse ko Nkukanyagwe agomba kujya yitaba kuwa mbere wa buri cyumweru mu gihe iperereza rigikomeje gukorwa.

Nkukanyagwe Eric yatawe muri yombi tariki 02/05/2012 ashinjwa icyaha cyo kubangikanya imirimo ya Leta n’indi ifite aho ihurira n’akazi ke bityo bikaba bishobora kumugusha muri ruswa. Ibyo bihanwa n’ingingo ya 23 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha bya ruswa n’ibijyanye nabyo.

Ntukanyagwe yatawe muri yombi nyuma y’aho yari afite isoko ryo kubaka urusengero rw’idini rya Orthodoxe ruri kubakwa mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Ntukanyagwe avuga ko amasezerano yagiranye n’abayobozi b’urwo rusengero avuga ko agomba gukurikirana iyubakwa ry’urwo rusengero nyuma y’amasaha y’akazi ka Leta ashinzwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uyu musore ararengana , umuganga ko akora CHK , KANOMBE MILITAL HOSPITAL nimugoroba akajya gutera ibiraka muri za prive , aho nakarengane bamukoreye c cg umuntu ko yigisha kist , numugoroba akajya ULK

muvara yanditse ku itariki ya: 10-05-2012  →  Musubize

ERIC ARAZIRA MUNYUMVISHIRIZE YATEYE MU BATEGETSI,KUBERA KO ATUMVIKANAGA NA MAYOR WAKARERE.ESE HARI AHO WAHONYE UMUNTU AFUNGWA ATARARANGIZA PROCEDURES ADMINISTRATIVES ZABIGENEWE?NIYIHANGANE NTA KUNDI BYAGENDA KUKO NGO "AKARUTA AKANDI KARAKAMIRA"

yaya yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Nibaza ko amategeko agenga umurimo atabuza umukozi wa Leta gukora indi mirimo nyuma y’amasaha y’akazi, niba ibyo Ntukanyagwe avuga aribyo, ararengana.
Kereka hali ibindi byihishye inyuma bitagaragara.
Ntukanyagwe nibamureke yiteze imbere ndabona akiri urubyiruko kandi muriki gihe hali ikibazo cy’ubushomeri.

justin yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Birashimishije cyane pe! iperereza nirikomeze ariko abayobozi bajye babanza batekereze ku mategeko mbere yo gufunga no kwirukana umukozi!

Bugeserankunda yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka