Bugesera: Abarokotse Jenoside bari mu gihirahiro cyo kwishyurwa imitungo yabo yangijwe

Abarokotse Jenoside bo mu karere ka Bugesera bafite ikibazo ko hari ababangirije imitungo baturutse mu Burundi baburiwe irengero none bakaba bibaza uko bazishyurwa.

Kabaka Benoit, utuye mu murenge wa Ntarama, avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi imitungo ye yasahuwe na bamwe mu Barundi ari nabo bagize uruhare mu rupfu rw’abo mu muryango we.

Ati “hari Umurundi witwa Cyamurenga Augustin yasahuye ibyari munzu byose, atwara inka eshanu n’amatungo magufi nari noroye arimo ihene n’inkoko; afatanyije n’abandi bagenzi be bansenyeye inzu batwara n’ibyari biyubatse byose”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Gashumba Jacques, avuga ko bamwe mu Barundi bagize uruhare mu bikorwa byo gusahura no kurya imitungo baburiwe irengero none bikaba birimo kudindiza irangizwa ry’izo manza mu nkiko gacaca.

Gashumba agira ati “dufite umubare munini wabashyizwe mu majwi kuba barasahuye ndetse bakanica none bakaba barisubiriye iwabo mu Burundi kandi bamwe mu Banyarwanda bafatanyije haba mu bwicanyi cyangwa se mu gusahura no kwangiza imitungo y’abandi bo barabiryojwe”.

Gashumba Jacques avuga ko uretse Abarundi hari n’abandi baburiwe irengero cyane cyane abitwaga abapagasi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, avuga ko uretse abo baburiwe irengero, abangana 50% bamaze kwishyura abo bakaba bagera ku bihumbi 11 mu bihumbi 22 bagomba kwishyura.

Ati “kwishyura bikorwa mu nzira ebyiri, hari abishyura ku bwumvikane ndetse n’abashyura habanje gutezwa cyamunara ibyabo”.

Mu Rwanda hose harabarurwa Abarundi bagera kuri 600 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka