Bugesera: Abakozi batatu ba SAGER GANZA Microfinance Ltd bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2015, urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30, abakozi batatu b’ikigo cy’imari SAGER Ganza Microfinance Ltd nyuma yo gusanga hari impamvu zifatika zituma bakekwaho kunyereza miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, no gutwika inyubako y’icyo kigo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Abakozi bafunzwe ni umuzamu w’icyo kigo kuko atihutiye gutabaza ababishinzwe ndetse n’abaturanyi icyo kigo kikimara gushya, ushinzwe kubika no gutanga amafaranga (cashier) bikekwa ko yari afite umufunguzo rundi rw’umutamenwa ubikwamo amafaranga, ndetse n’ushinzwe gutanga inguzanyo kuko nawe yari afite urufunguzo rw’inzugi z’icyo kigo.

Impuguke za polisi mu kugenza ibyaha zakoze iperereza zasanze umutamenwa w’amafaranga urangaye ndetse nta vu ry’amafaranga riri muri icyo cyumba, dore ko inyubako itahiye yose ahubwo hahiye icyumba cyarimo umutamenwa ubikwamo amafaranga gusa.
Urukiko rushingiye ku mpamvu zigaragazwa n’ubushinjacyaha, rwategetse ko aba bagomba kuba bafunzwe mu gihe rugikomeje iperereza.

Urukiko kandi rwarekuye bw’abyateganyo umuyobozi w’icyo kigo cy’imari n’umucungamari wacyo kuko rwasanze nta mpamvu yo gukomeza kuba bafunze, bityo rutegeka ko barekurwa by’agateganyo bakazajya bitaba urukiko igihe rubashakiye.
Ishya n’iyibwa rya SAGER Ganza Microfinance Ltd ryabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Mata 2015.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
inzego za polisi n’izubutabera bibikurikirane neza cyane