Bugesera: Abagore batekeraga kanyanga mu nkono bakatiwe gufungwa umwaka n’amezi 8

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamata rwakatiye Rukundo Marie Grâce na Mukanoheri Véstine igifungo cy’umwaka n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwenga inzoga itemewe ya kanyanga.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku gicamunsi cyo ku wa 7 Gicurasi 2015, hasobanuwe ko aba bagore bataruhije urukiko kuko bemeye icyaha akaba ariyo mpamvu bahawe icyo gifungo. Iyo baza kurushya urukiko maze bagahamwa n’icyaha, urukiko rwari kubahanisha igifungo cy’imyaka itatu.

Aba bagore bafashwe batetse Kanyanga mu nkono bahamijwe icyaha bakatirwa igifungo cy'umwa an'amezi umunani.
Aba bagore bafashwe batetse Kanyanga mu nkono bahamijwe icyaha bakatirwa igifungo cy’umwa an’amezi umunani.

Aba bagore babiri barafatiwe mu Mudugudu wa Rwimikoni I mu Kagari ka Mbyo i Mayange mu Bugesera, tariki ya 20 Mata 2015 batetse Kanyanga mu nkono zisanzwe za kinyarwanda, ku buryo utari gupfa kubimenya.

Polisi ivuga ko guteka mu nkono harimo n’inini zimeze nk’ibibindi ari uburyo bushya abateka Kanyanga bakoresha mu rwego rwo kujijisha, cyane ko ubusanzwe kanyanga zatekwaga mu ngunguru mu ngo zabo abandi bakabitekera ahitaruye abaturage nko mu bishanga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Aba badamu ndabazi bashakaga ibitunga imiryango yabo kuko nta ntabundi bushobozi baribafite, gusa bihangane igihe kizagera bave muburoko, kandi tubifurije kwihangana

Mugabo yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

sha birababaje pe!biragaragaza ko aba bagore bitewe nuko batuye mumidugudu bahawe ndababwira ukuri ko aribyo bibatunze kuko beshi naho bagira bahinga, ibi ndabivuga nkumuntu wahatuye .ese hari uwaba uzi kandahari ?? kandi ni muri kigali

kanobana vincent yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

ABATURANYI BANJYE BARAMBABAJE GUSA NDABASHIMIRA KUBA BATARUHIJE URUKIKO TWIFATANYIJE NABO MUKABABARO ARIKO NABANDI BAREBEREHO BASHAKE IKINDI BAKORA

Papa Bertin yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

abo bantu ndabona ari abahanga cyane nibababumbire mu amakoperative babikore byemerwe nubundi na suruduwiru nazo ziremewe

muhire david yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

aba bantu ntibakwiye gufungwa ahubwo ni babafashe bakore liquer nzima bagabanye alcool bayikorane isuku naho ubundi ntibizakunda bazayitekera no mu ngofero ariko byibone tu

kriss yanditse ku itariki ya: 9-05-2015  →  Musubize

Nabandi babonereho.Ubutabera oyee

Alias Murokore yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

ese ko bigaragara ko gukora kanyanga ari ikibazo gikomeye ntakuntu kubufatanye na Rwanda standard board yafatanya nizindi nzego zibishinzwe hakaba hashyirwaho uburyo bwo guhugura abantu bakora izo kanyanga zikagera kurwego rumwe naza UGANDA WARAGI bityo impano yabo ikabateza imbere.Murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Noneho ndumiwe pe! ariko icyaha gishimashima umuntu kikamugeza no gutekera kanyanga mu nkono koko!
ariko ubwo iyo bakora restaurent basi ko guteka babishoboye!

bebeto yanditse ku itariki ya: 8-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka