Brig Gen Gakwerere wagize uruhare mu rupfu rw’Umwamikazi Gicanda agiye kuburanishwa

Brig Gen Gakwerere Ezechiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, arashyikirizwa ubutabera bwa Gisirikare mu gihe cya vuba.

Brig General Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR yafatiwe i Goma muri RDC mu ntangiriro za 2025 ashyikirizwa u Rwanda
Brig General Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR yafatiwe i Goma muri RDC mu ntangiriro za 2025 ashyikirizwa u Rwanda

Ibi byasobanuwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Col. Charles Sumanyi, mu kiganiro inzego z’ubutabera zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2026.

Col Sumanyi yasobanuye ko Gen Gakwerere akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, akaba hari ibyo yari akirimo akibazwa. Yagize ati Ati “Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”

Brig Gen Gakwerere Ezechiel wari mu bayobozi bakuru ba FDLR, yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bamushyikiriza u Rwanda muri Werurwe muri uwo mwaka.

Ibitekerezo   ( 1 )

afungwe gakwerere

richard yanditse ku itariki ya: 9-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka