Brammertz yashimye umuhate w’u Rwanda mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside

Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira gahunda z’uru rwego mu gushashikisha abakekwa bashya ndetse no mu gihe cy’iperereza.

Umushinjacyaha Serge Brammertz
Umushinjacyaha Serge Brammertz

Brammertz yabigarutseho ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku bijyanye n’ibikorwa by’Ubushinjacyaha (OTP).

Brammertz yavuze ko abantu barenga 1,000 kugeza ubu bahunze ubutabera, bashakishwa n’abayobozi b’u Rwanda ku byaha byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yakomeje avuga ko kugira ngo bahunge ubutabera babeshye amateka yabo kandi bakoresha nabi inzira z’ubuhunzi, kugira ngo babone ubuhungiro no kwihisha ubutabera.

Yunzemo ko mu gihe ICTR yakurikiranaga abantu bane basigaye batorotse, ibiro bye byavumbuye abandi bahunze mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Umushinjacyaha Brammertz yagize ati “Kugira ngo bahunge ubutabera, babeshye amateka yabo banakoresha nabi inzira nyakuri z’ubuhunzi, kugira ngo babone ubuhungiro bahohotera inzira y’impunzi”.

Yakomeje agira ati “Mu ngo zabo nshya, benshi bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Brammertz yaboneyeho guhamagarira umuryango mpuzamahanga gufasha u Rwanda gusaba ibihugu kugira uruhare mu guta muri yombi abo bahunze ubutabera, bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aba bantu bane bakekwaho kugeza ubu bari gushakishwa na IRMCT, ku isonga hari Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati, aho buri wese yashyiriweho miliyoni 5 z’Amadorali ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru yatuma batabwa muri yombi.

Brammertz yavuze ko Afurika y’Epfo yatumye Kayishema acika inzego z’ubutabera muri 2019, ndetse bituma yandikira Perezida Cyril Ramaphosa amugaragariza ko atishimiye uburyo iki gihugu kitashatse kugaragaza ubufatanye, mu guta muri yombi uyu mugabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Icyakora, yavuze ko muri Kamena 2022 Afurika y’Epfo yerekanye ko yiyemeje gufasha Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye kumenya aho Kayishema yaba yarahungiye.

Muri Gicurasi 2022, itsinda ry’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye ryashoboye kumenya aho bamwe mu bagishakishwa baherereye, ndetse bimenyekana ko Phénéas Munyarugarama, w’imyaka 74, yitabye Imana azize ‘Uburwayi busanzwe’ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu 2002.

Munyarugarama yari Lt Colonel mu ngabo z’u Rwanda (FAR), na we washakishwaga kubera uruhare yagize muri Jenoside, harimo gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Yagaragaje ko undi wamenyekanye amakuru ye ari Protais Mpiranya, waguye muri Zimbabwe mu 2006 ashyingurwa i Harare mu mazina ya Ndume Sambao.

Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yavuze ko hari intambwe yihuse mu kwerekana ibimenyetso by’Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Kabuga. Yatangaje ko hashingiwe ku bindi bikorwa, Ubushinjacyaha buteganya ko buzarangiza gutanga ibimenyetso byabwo, mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 202.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka