Bizimana Cassien yemeye ibyaha aregwa ariko ahakana umugambi wo kubikora

Bizimana Cassien bita Passy yemereye Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ko yagize uruhare mu byaha bine ndetse abisabira imbabazi ariko ahakana kuba yari afite umugambi wo kubikora.

Bizimana Cassien
Bizimana Cassien

Bizimana avuga ko yinjiye mu gisirikare cya CNLD abwirwa ko kigamije gucyura impunzi mu mahoro kandi yabyungukiramo ari uko ari umusirikare, kuko nyuma y’imishyikirano yari kubaho yari kubona imperekeza hashingiye ku ipeti yaba afite.

Yavuze ko mu mwaka wa 2019 yagiye mu mutwe wa FLN ashinzwe ishami ry’ubuvuzi kuko ngo mbere ari byo yakoraga akorana n’abakongomani kuko ngo atigeze aba muri FDLR-FOCA.

Kuba ubushinjacyaha buvuga ko yiyemereye ko yabaye muri FDLR-FOCA, yavuze ko bwabishingiye ku nyandiko yasinye atabanje gusoma kubera kwirinda COVID-19, na yo ngo yakozwe hashingiwe ku mabazwa atandukanye harimo n’ibiganiro bisanzwe yagiranaga n’abagenzacyaha.

Ati "Jye sinabaye muri FDLR-FOCA kuko icyo gihe nakoraga mu ivuriro ry’umukongomani ndi umuganga. Ahubwo biriya ni ibiganiro bisanzwe nagiranaga n’abagenzacyaha bambaza uko FDLR yari imeze twiganirira bisanzwe ndetse nanabisinyira ntasomye kubera kwirinda Covid-19."

Bizimana Cassien yemereye urukiko ko yakoze icyaha cyo kujya mu ngabo z’umutwe w’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yahakanye ariko ko yashishikarije abantu gukora iterabwoba kuko mu bo bafatanyije mu bitero bose atari asanzwe abazi, ahubwo yaberetswe na Bugingo Justin yoherejweho na Gen Jevah Antoine.

Yagize ati "Ibi byaha ndabyemera nkabisabira n’imbabazi ariko nabigiyemo nshaka uko nazabona imperekeza nk’umusirikare habayeho imishyikirano tugataha nkazabaho neza. Sinigeze ngambirira kubikora, sinanashishikarije abantu kuko ntawe nari nzi muri bo."

Bizimana ariko yemereye urukiko ko ari we wazanye intwaro zirimo imbunda, gerenade n’amasasu byifashishijwe mu bitero byagabwe mu karere ka Rusizi akaba yarabishyikirizaga Matakamba Jean Berchmas wari umwungirije akanakurira ibitero byagabwaga mu Rwanda.

Yemeye kandi ko yagize uruhare mu bitero bibiri, icyagabwe aho bagiye kurasa ahantu ku musozi babona imodoka y’ikamyo ihita bakiruka agasubira muri Congo i Bukavu ndetse n’ikindi cyagabwe hafi n’uruganda rwa kawunga.

Aho ngo bahasanze imodoka nyinshi ariko batwika iya DAIHATSU kuko ngo bari babonyemo imyambaro isa n’iya gisirikare.

Yavuze ko mu mabwiriza bari barahawe ndetse na we akayaha Matakamba ari uko batagomba kwica umuntu, kwiba cyangwa gusahura dore ko buri wese yabaga yemerewe amadolari 100 ku gitero yagizemo uruhare runini cyangwa rutoya.

Bizimana Cassien aregwa ibyaha bitandatu akaba yemera bine akabisabira imbabazi, uretse ko n’ibindi avuga ko na byo byakozwe harimo uruhare rwe kuko intwaro yazanye ari zo zifashishijwe mu kubikora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka