Biguma yahakanye ibyaha ashinjwa ahubwo avuga ko yakijije Abatutsi

Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, ubwo Perezida w’Urukiko yamusabaga kugira icyo avuga ku byaha bya Jenoside aregwa, yavuze ko ababazwa n’ibyo ashinjwa kuko we nta ruhare yabigizemo, akemeza ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ahubwo yakijije Abatutsi.

Biguma yahakanye ibyaha ashinjwa
Biguma yahakanye ibyaha ashinjwa

Nyuma y’uko tariki 19 Kamena 2023, abunganira uwahoze Hategekimana Philippe wiyise Manier, basabye ko bongerwa iminsi icumi yo kwiga neza urubanza, gusaba urukiko kwitondera ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye bashinja Biguma, ndetse no kwitondera impuguke zitandukanye zatanze ishusho y’amateka no kubyaha ashinjwa, basaba urukiko kubyitondera ko batigereye mu Rwanda ahubwo bagendeye ku byagiye biva muri Gacaca.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, Urukiko rwanzuye ko ibyo abunganira Biguma basabye bitagenderwaho, ahubwo urubanza rukomeza nk’uko rwateguwe.

Perezida w’Urukiko yasabye Biguma niba hari icyo yavuga, maze ahagurukira ku mbago ye asohora urupapuro ruzinze, yari yabitse mu mufuka maze ati "Buri munsi nshinjwa ibyaha n’abantu ntazi kandi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma, kandi nabo ubwabo baravuguruzanya. Ndumva akababaro kabo, ariko si njye wakoze ibyo banshinja. Njyewe ubwanjye nagize uruhare mu kurokora Abatutsi barimo umuryango wa Mvuyekure François, Mporanyi Charles ndetse nakoze uko nshoboye kose ngo mbarinde". Ikindi ni uko ngo mu mwaka wa 1994, muri Mata atari i Nyanza.

Nyuma yaho, haje kumvwa ubuhamya bw’uwahoze akorana na Biguma, ariko akora mu ivuriro rya Jandarumeri i Nyanza mu 1994.

Yavuze ko muri icyo gihe yajyaga abwirwa ko azicwa we n’abandi batutsi bari muri icyo kigo, kuko batarengaga batanu, we akabuzwa gusohoka ngo ahubwo azicirwa aho ari.

Yavuze ko mu 1994 yari i Nyanza i Nyabisindu, aho yatangiye kuhakora mu 1991 nyuma aza kwimurwa agiye kwiga iby’ubuganga, ahagarurwa mu 1993.

Yavuze ko mu 1994, yaje kujya mu Ngabo za APR kandi ko yari afite irangamuntu yanditsemo Tutsi, mu 1993 arayijugunya kugira ngo batamumenya, kubera ibibazo by’amoko.

Ubwo Perezida w’Urukiko yamubazaga icyo azi kuri Biguma, yavuze ko ari we wayoboraga abajandarume batoya, bakaza bigamba ko bishe abapadiri, abihayimana banyurane n’abandi bantu, ndetse bakavuga amazina, bamwe tukumva tunabazi.

President w’Urukiko yabajije umutangtabuhamya ati “Ese wibuka izina ry’uwari uhagarariye Jandarumeri y’i Nyanza?”

Umutangabuhamya ati “Yego, yitwaga Birikunzira”. Yongeyeho ko Biguma na Birikunzira bitwaraga mu buryo bunyuranye, kuko Birikunzira yicaga Abatutsi rwihishwa, akabikora atanga amabwiriza, ntasohoke mu biro, naho Biguma we ngo yarabigaragazaga.

Avuga ko yagiye yibonera interahamwe mu kigo cya Jandarumeri, zije guhabwa amabwiriza na Komanda.

Avuga ko mu kigo ndetse n’abaturage muri rusange, biyumviye bavuga ko Biguma yatanze urugero rwo kumara Abatutsi muri ISAR-Songa, ndetse ko abajandarume ba Biguma n’abasirikare bagiyeyo gukora Jenoside, bakarimbura n’Abatutsi bari ku Gasozi ka Nyamure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka