Biguma wari waranze kuvuga mu Rukiko yavuye ku izima

Nyuma y’uko urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, rumaze hafi amezi abiri yaranze kuvuga, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kamena 2023, yagize icyo abwira Urukiko mbere yuko rujya mu mwiherero ngo hafatwe umwanzuro ku byaha ashinjwa.

Hategekimana Philippe 'Biguma' yakatiwe gufungwa burundu
Hategekimana Philippe ’Biguma’ yakatiwe gufungwa burundu

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo hatangiye igice cyo kumva icyo Ubushinjacyaha bavuga ku byaha bya Jenoside bishinjwa Biguma, ndetse n’abunganira mu mategeko uyu mugabo w’imyaka 66.

Icyo gihe Ubushinjacyaha mu rubunza ruregwamo Biguma, bwamusabiye igifungo cya burundu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akurikiranyweho, mu gihe abamwunganira basabye Urukiko kumuha Ubutabera nyabwo.

Biguma utarigeze agira icyo atangaza mu kwiregura ku byaha ashinjwa, cyangwa ngo agire icyo avuga ku buhamya bwatanzwe mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Gatatu inteko iburanisha yagiye mu mwiherero uza kuvamo umwanzuro w’urukiko, ku byaha Biguma ashinjwa.

Mbere y’uwo mwiherero, Biguma yasabye urukiko kumuha ubutabera. Ni nyuma yuko Perezida w’Urukiko yabajije Biguma ati "Ese Hategekimana hari icyo ushaka kubwira Urukiko?"

Hategekimana ati "Yego, Nyakubahwa Perezida w’urukiko nizeye Ubutabera bwanyu, ndabizi ko mwumva impamvu n’umutima wanyu".

Batangaje ibi mu gihe habura igihe gito ngo urubanza ruregwamo Biguma rupfundikirwe, rwatangiye tariki 10 Gicurasi rukaba ruzasozwa tariki 30 Kamena 2023.

Muri uru rubanza humviswe abatangabuhamya batandukanye, barimo abashinja Biguma ubwicanyi mu bice bitandukanye birimo Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga ndetse no kuri za Bariyeri.

Harimo kandi abaje bashinjura Biguma ndetse n’abagiye basobanurira inteko iburanisha amateka y’u Rwanda kugeza igihe cya Jenoside, ndetse bakagaruka no ku bikoresho byakoreshejwe mu gutsemba abatutsi.

Ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, ubwo abunganizi mu mategeko ba Biguma wanze kugira icyo atangaza muri uru rubanza, ndetse akavuga ko ari umwere yakijije Abatutsi, nibwo batangiye kugira icyo bavuga byimbitse kuri uru rubanza.

Abunganizi ba Biguma bagaragaje kandi ko batahawe umwanya uhagije ngo bakusanye ibimenyetso byerekana ko umukiriya wabo arengana.

Bagaragaje kandi ko muri uru rubanza ngo ubuhamya bwatanzwe badakwiye kubufata nk’ukuri, cyane cyane abatanze ubuhamya barahamwe n’ibyaha bya Jenoside bafunzwe, kuko aribyo bahimbahimbye.

Bavuze ko nk’abunganizi ba Hategekimana nubwo batari bahari mu gihe cya Jenoside, ariko baje mu rukiko kugira ngo bereke inteko iburanisha ibintu byahimbwe, bateranyije, bityo iyi nteko ibitekerezeho.

Bakoresheje imvugo ya Biguma, aba bunganizi bavuze ko mu gihe cya Jenoside Hategekimana atari mu gace ka Nyanza, kuko kuva tariki 19 Mata 1994 ngo yari yarahavuye ari i Kigali.

Iyi mvugo kandi muri uru rubanza, yatumye hamwe mu duce yashinjwagamo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi baho hakurwamo, nko ku gasozi ka Karama mu Muremge wa Ntyazo.

Karama ni agasozi gahana imbibi na ISAR-Songa, ndetse na Nyamure, ahiciwe imbaga y’Abatutsi.

Hategekimana yafatiwe muri Cameroon 2018 ku mazina ya Hategekimana Manier. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka