Batandatu barimo ‘Vice Mayor’ wa Kicukiro bafungiye kunyereza umutungo

Kuri uyu wa gatatu tariki 06 Werurwe, abantu batandatu, barimo umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ufite munshingano ze iterambere ry’ubukungu Mukunde Angelique, bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (DJAF).

Mukunde Angelique hamwe n'abandi bantu batanu bari mu maboko y'ubugenzacyaha
Mukunde Angelique hamwe n’abandi bantu batanu bari mu maboko y’ubugenzacyaha

Ni umutungo bakekwaho gukoresha nabi, ubwo bagendaga bawugurizanya mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ntubashe gukoreshwa icyo wagenewe.

Mbabazi Modeste Umuvugizi wa RIB ari rwo rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, avuga ko aba bantu uko ari batandatu bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’uko ku wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, hatawe muri yombi Ndayisenga Jean Marie Vianney, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akurikiranyweho ibyaha yakoze mu 2014, ubwo yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara.

Uyu mugabo ubu ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kimihurura, bivugwa ko yarangije urubanza maze amafaranga yo muri cyamunara ayikoreshereza mu nyungu ze bwite, ntiyashyikirizwa haba nyir’igikorwa cyagurishijwe cyangwa se uwatsinze urubanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwongereho na Executive wa Kanombe Sector nawe watawe muli yombi.Ibi bintu biteye ubwoba.Kandi birakorwa n’abantu bitwa Abakristu.Abantu millions and millions bakora AMANYANGA bagamije "gukira vuba",bakibagirwa ko Imana ibitubuza.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka