Barindwi bakoreraga MINISANTE bakurikiranyweho guhombya Leta miliyari 5.8Frw

Ubushinjacyaha bwa Leta butangaza ko bukurikiranye barindwi mu bahoze ari abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, kubera guhombya Leta miliyari zigera kuri 5.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abahoze ari abakozi ba MINISANTE bakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Abahoze ari abakozi ba MINISANTE bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ayo mafaranga ngo yatikiriye mu gutanga amasoko mu buryo budaciye mu mucyo no kugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge mu gihe cy’imyaka itanu ishize.

Abakurikiranyweho ibyo byaha ni Ntamuhungu Theogene , Birasa Jean Marie Vianney , Birindabahizi Emmanuel, Zimulinda Jean Claude , Kayitare Fred , Uwimana Richard na Gashema Justine .

Urwo rutonde ntirugaragaraho undi witwa Mugabo Jean Paul , wabaye uwa mbere wagejejwe imbere y’urukiko ku itariki 11 Nyakanga 2018, ashinjwa icyaha gisa n’icyo bagenzi be bakurikiranyweho.

Abo bantu bose baraburanishirizwa mu rw’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abantu batanu bakurikiranyweho icyaha cyo kwigwizaho imitungo hakoreshejwe inyandiko mpimbano, hakabamo abantu bane bakurikiranyweho icyaha cyo gukora ibinyuranije n’amategeko agenga umurimo.

Tariki 18 Nyakanga 2018, ni bwo bose bagaragaye bwa mbere imbere y’urukiko, basaba kuburana bari hanze (badafunze) n’ubwo urukiko rwabitesheje agaciro.

Umushinjacyaho Munyamahoro Faustin, wari uherekejwe na Nkubito Emmanuel, yavuze ko abo bantu bose ari abafatanyacyaha hagati yabo.

Yagize ati “Abashinjwa bose bagize uruhare mu bufatanyacyaha mu gukwirakwiza imashini zapfuye mu bitaro byose n’ibigo nderabuzima n’amavuriro mu gihugu hose.”

Yemeje ko na Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana umutungo wa leta (PAC) na yo yakoze raporo igaragaza ko izo mashini zazanye ibibazo.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko abashinjwa bateguye isoko ku buryo byagoye amasosiyete yo mu Rwanda guhatana.

Urugero batanga ni urw’uko amasosiyete yo mu Rwanda yasabwaga kwerekana icyemezo cy’ubuziranenge cyatanzwe n’Ikigo cy’ubuziranenge cyo mu Budage (DIN). Icyo kigo gikora akazi kamwe nk’ikigo cy’ubuziranenge cyo mu Rwanda (RSB).

Nyuma y’ayo mananiza byarangiye sosiyete y’Abadage Joh Achelis International yari ihagarariwe mu Rwanda n’uwitwa Gashema Justine, ari yo yegukanye iryo soko.

Ubwunganizi b’abo baregwa bwahakanye ibyo bashinjwa byose, buvuga ko nta ruhare bagize mu kunyereza uwo mutungo wa leta.

Urubanza ruzakomeza kuri uyu wa Kane tariki 19 Nyakanga 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mucunge neza. Buri muntu yifuza guhabwa abutabera

david yanditse ku itariki ya: 21-07-2018  →  Musubize

undi nzi aho aherereye

alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka