Baribwirumuhungu yabwiye urukiko ko ari we wenyine wishe umuryango w’abantu 6 mu Ruhango

Nyuma y’uko abantu bane bafashwe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuryango w’abantu 6 mu karere ka Ruhango, Baribwirumuhungu Steven ufungiye muri gereza ya Muhanga yabwiye urukiko ko ari we wabishe wenyine nta wundi bafatanyije.

N’ubwo na mbere Baribwirumuhungu yari yavuze ko nta wundi bafatanyije muri ubwo bwicanyi, iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano n’ubushinjacyaha ryerekanye ko haba hari abandi bantu batatu babigizemo uruhare, mu gitondo cya taliki 26/08/2014 bakaba bashyikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Muhanga.

Uretse kuba Baribwirumuhungu Steven yemera icyaha, bagenzi be Mugemanyi Tito na Uwayisenga Livine ubushinjacyaha bwavuze ko hari ikoti ryari ryuzuyeho amaraso bwatoraguye ubwo aya mahano yari amaze kuba iri koti ngo rikaba ryarambarwaga n’aba uko ari babiri, bakaba bashobora kuba barafatanyije kwica na Baribwirumuhungu, ariko bombi babihakanye bavuga ko ntaho bahuriye n’iri koti.

Naho mugenzi wabo witwa Simbarubusa Léonidas, ubushinjacyaha buvuga ko icyaha bumukurikiranyeho ari cyo guhishira ukekwaho icyaha kuko Baribwirumuhungu ariho yari yarahungiye arangije kwica uyu muryango, ndetse ko yari atangiye kumufasha guhindura amazina atinya ko inzego z’umutekano zizamukurikirana.

Simbarubusa yemeye icyaha cyo gufasha Baribwirumuhungu gusibanganya amazina akagisabira n’imbabazi kandi yisabira no gufungwa by’agateganyo.

Simbarubusa Leonidas (ibumoso) yemeye ko yahishe Baribwirumuhungu Steven (iburyo) akanamufasha guhindura amazina.
Simbarubusa Leonidas (ibumoso) yemeye ko yahishe Baribwirumuhungu Steven (iburyo) akanamufasha guhindura amazina.

Baribwirumuhungu Steven imbere y’urukiko yavuze ko ari we wishe umuryango w’abantu 6 ko nta wundi bafatanyije muri ubu bwicanyi, ariko yongeraho ko zimwe mu mpamvu zamuteye kwica uyu muryango harimo kuba bari batangiye kumwirukana (nyiri urugo ngo yari yasabye ko bamwirukana nyuma yo kuza kuhihisha atorotse gereza), ndetse ko hari n’amafaranga ibihumbi 200 yari yabikije umugore w’uru rugo yayamwaka akavuga ko ntayo afite.

Vice Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Barasa Dilexi Aloys, yavuze ko urukiko rugiye gusuzuma ibi birego ndetse n’ibyo abakekwaho kugira uruhare bavuze bisobanura noneho urubanza rukazasomwa taliki ya 28/08/2014 saa cyenda z’igicamunsi.

Tariki 02/08/2014 nibwo hamenyekanye amakuru ko umuryango w’abantu batandatu (abana batanu na nyina) bari batuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango bishwe. Ubwo ucyekwaho icyo cyaha akaba anabyiyemerera yafatwaga yavuze ko yabitewe n’uko nyiri uyu muryango Ngayaberura Silvestre bari bafunganywe muri gereza ya Mpanga yanze ko acumbika iwe igihe yari atorotse.

Baribwirumuhungu asanzwe afungiye icyaha cyo kwica umunyonzi aho yari yarakatiwe imyaka 20 y’igifungo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

URIYA MUNTU IBINTU YAKOZE NI ICYAHA CY,INDENGA -KAMERE. UBUTABERA NIBUKORE AKAZI KABWO

SIEL yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

iyi nkoz y’ibi bayihane kandi nabandi murebereho mwirinde ubugome nkubu

kabera yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

akwiye guhanwa bimwe by’intangarugero kuko nta bumuntu yifitemo usibye ubunyamanswa gusa!

Mahirwe yanditse ku itariki ya: 27-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka