Barasaba uburenganzira ku bibanza bahawe n’akarere nyuma bigatezwa cyamunara

Abaturage batuye mu mudugudu w’Ubwiza, akagali ka Bugoyi mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu baratabariza inzego z’ubutabera kubasubiza uburenganzira ku butaka bahawe mu 1996 n’akarere ka Rubavu nyuma bugatezwa cyamunara.

Iki kibazo gisangiwe n’ingo icyenda ziri muri uwo mudugudu zegeranye n’ishuri ry’ubukerarugendo (RTUC) ahahoze ari muri Institut Scientifique Saint Fidèle; nk’uko Dieudonne Muhinda Sabiti, umwe muri abo baturage abisobanura.

Sabiti avuga ko ubwo batahaga mu Rwanda mu 1995 bahawe ubutaka bwo kubakamo na komini ya Rubavu (ariyo karere ka Rubavu ubu). Kuva ubwo ngo bubahirije itegeko rigenga ubutaka ryo gutanga umusoro ariko muri 2008 batunguwe no kumva ngo ibyo bibanza byaguzwe na Dr Kanimba Celestin muri cyamunara yatanzwe na BACAR yahindutse FINA Bank.

BACAR yari yarahaye inguzanyo Institut St Fidèle na yo igwatiriza ubwo butaka. Ikibazo cyaje kugezwa mu rukiko rwisumbuye rwa Gisenyi mu 2010 maze Dr Kanimba aratsindwa. Gusa ngo yagiye kujururirira mu rukiko rwisumbuye rwa Ruhengeri maze aratsinda maze akomeza abasaba ko bamuvira mu kibanza.

Kugeza ubu abatuye muri iyo sambu bavuga ko babujijwe kubaka cyangwa kuvugurura ndetse ko nta byangombwa by’ubutaka bigeze bahabwa; nk’uko Etienne Rwimigabo abishimangira. Yongeraho ko batemerwa ingwate muri banki bityo bakaba nta mushinga babonaho inguzanyo.

Mariana Mukankaka, umuyobozi wungirije wa Club Seroptimist, umuryango ufite icyicaro muri icyo kibanza avuga ko babonye ibaruwa y’akarere ibabuza kongera kubaka cyangwa gusana kuko ubwo butaka bwari busubijwe ba nyirabwo.
Yagize ati “kumva ko ibibanza byacu byatejwe cyamunara byaratubabaje kuko miliyoni 270 zatanzwe natwe twari kuziteranya tukazitanga”.

Frederic Gisanura we atangaza ko bibabaje kuba badafite umutungo bigengaho kandi batarawusahuye. Yagize ati “turifuza guhabwa uburenganzira ku byacu natwe tukamera nk’abandi Banyarwanda bose tugatekana no mu mitima.”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu, Buntu Ezechiel, yavuze ko ubuyobozi bw’akarere bwo mu 1996 bwatanze ubutaka budafite amakuru ahagije ari nayo mpamvu y’iki kibazo. Akarere ka Rubavu karimo gushaka ukuntu kakumvikana na Dr Kanimba kugira ngo abone ingurane areke abo baturage.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka