Bamwe mu baregwa gukorana n’umutwe wa RNC baravuga ko batunguwe no kwisanga mu bikorwa bya Gisirikare

Urubanza rw’abantu 25 baregwa gukorana n’umutwe wa RNC rwasubukuwe kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukwakira 2019.

Abaregwa muri urwo rubanza bakomereje aho bari bageze ubushize bisobanura ku kwemera no kutemera icyaha.

Abaregwa bari bambaye umwenda ukeye ugenewe imfungwa bambaye n’inkweto zenda gusa kandi bigaragara ko ari nshyashya.

Ibirego bose baregwa ni bine ari byo kujya mu mutwe w’ingabo, kugirana umubano n’ibindi bihugu bagambiriye gushoza intambara, ubugambanyi, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Kuri uyu munsi uwabimburiye abandi mu kuburana ni ildephonse Mbarushimana. Yavuze ko yemera icyaha cyo kujya mu mutwe w’ingabo no no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ibindi byose arabihakana.

Ildephonse Mbarushimana yavuze ko yinjiye muri uwo mutwe atabizi kuko ubwo yahuraga n’umuntu witwa Mandela ngo yari yabemereye kubona akazi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ngo bafashe urugendo rw’icyumweru kugira ngo bagere muri Congo bavuye mu Burundi.

Mbarushimana ati: "Ngezeyo saa yine z’ijoro nisanze ndi mu bindi bya gisirikare ariko ntabwo ari byo nari ngambiriye. Gusa ndabisabira imbabazi."

Uwunganira Mbarushimana yavuze ko umukiriya we ari umusore bigaragara ko yashakaga akazi kugira ngo abeho, amusabira ko yarekurwa by’agateganyo.

Uwa kabiri wireguye ni Gashumba André ukuze usa n’uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko.

Ngo Abarundi bamubwiye ko agiye gukora akazi k’ubucukuzi muri Congo. Nga baciye muri Uganda na Tanzania barara muri hoteli ngo baza guhabwa imyenda yabugenewe, barabatwara mu ijoro baciye mu mazi, bagezeyo batungurwa n’uko abo bahasanze babahaye ibikoresho bya gisirikare, nuko batangira kwitoza igisirikare.

Uwa gatatu wisobanuye ni Jackson Habarurema uri munsi y’imyaka 30. Avuga ko yemerewe akazi ko mu rugo n’umugore, ariko bageze muri Congo baramubwira ngo baragatanze. Yemera kuhaguma akora akazi gasanzwe ariko ngo yagerageje gutoroka biranga, aza guhamagara bamwe mu bantu yamenye aho muri Congo, aho kumufasha gutoroka, ahubwo bamusubiza muri uwo mutwe.

Icyaha cy’ubugambanyi aracyemera ariko ngo yabitewe n’uko yari afite ingufu nke, ababimushoyemo bakaba baramurushije ingufu.

Icyaha cyo kugirana umubano n’ibindi bihugu bagambiriye gushoza intambara aragihakana, icyaha cyo kurema umutwe ngo ntabwo abizi neza ariko yabigizemo uruhare.

Uwa kane uburana ni Lambert Ndibanje uri munsi y’imyaka 30 y’amavuko.

Avuga ko yaje kwinjira muri uwo mutwe avuye muri Malawi aho yabanaga n’ababyeyi be yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ngo uwitwa Rashid yamubwiye ko agomba kuza akamurangira akazi ko mu bworozi bw’inka gahemba amadolari ya Amerika 300 ku kwezi kamara amezi atatu, ngo ariko amusaba kubigira ibanga niba ashaka kugeraho. Ngo yasabwe kudasezera ababyeyi n’inshuti, arabyubahiriza.

Ubwo ngo muri 2017 ahagana mu minsi ya Noheli hari ubushomeri ni yo mpamvu yemeye ako kazi.

Ati “Baduhaye imyenda yo kwambara kugira ngo tudasezera abandi bantu. Njye nasanzeyo abandi 5 bavuye mu nkambi y’impunzi ubwo tuba batandatu, dufata bisi kuva Lilongwe duca muri Tanzania ariko umunsi ukurikira tugeze muri Congo nahawe indangamuntu yanditseho "Silvestre Banje" na nasabwa kuvuga ko ngiye gutabara."

Ngo bagezeyo bakiriwe n’Abarundi, yumva bavuga ngo "Twazanye imineke 6 ariko ine irahiye indi 2 ntabwo irashya"

Bashyizwe mu gipangu aho basanzeyo abandi 18, babatangiza imyitozo ya gisirikare.

Ndibanje avugira imbere y’urukiko, yakoreshaga amagambo byumvikana ko ari ay’igisirikare, urugero nka ambushi ya aduyi, twaratawanyitse baduteye,…bigaragaza ko yari yarinjiye mu mutwe wa wa gisirikare nk’uko na we abyiyemerera.

Icyakora ngo baguye mu gico (ambush) cy’ababateze inshuro ebyiri muri Masisi muri Congo, atandukana n’uwari umukuriye (Afande) witwa Ali ahitamo kubivamo kuko ngo atabashaga kugenda n’amaguru kubera umunaniro n’inzara.

Uwamushutse witwa Habib ngo yamubwiraga ko muri Congo ari mu ijuru, ariko nyamara asanga ibyo bamwizezaga ari ibinyoma. Ngo ibyo bikorwa ntacyo byamumariye kuko ntacyo yagezeho, akaba abisabira imbabazi.

Icyaha cyo gukorana n’ibindi bihugu aragihakana akavuga ko atari we wahisemo kuva iwabo ngo yisange mu bindi bihugu kuko baramushutse.

Ndirahiye Jean de Dieu (Umurundi) we ngo yakoraga akazi mu isoko i Burundi. Avuga ko yijejwe guhabwa akazi ko gukora mu iduka. Ahura na Rashid amujyana mu gipangu ahasanga abandi basore bose hamwe baba 18.

Ngo muri icyo gipangu harimo abasirikare b’Abarundi barimo Ali, Richard na Musa. Batangiye imyitozo ya gisirikare ngo agira ubwoba aratoroka ariko ngo abasirikare ba Mayi-Mayi baramufata baramukubita banamusubizayo.

Ndirahiye avuga ko icyaha yemera ari kimwe gusa cyo kujya mu mutwe wa gisirikare.

Undi w’Umuganda witwa Fred Desideriyo ufite imyaka ibarirwa muri 23 ngo we yaje kwisanga muri RNC bitewe n’umumotari witwa Herbert wamubeshye ko agiye kumuhesha akazi ko gucuruza amandazi. Ngo ariko bihura n’uko nyina wa Fred yari arwaye, ubwo Herbert amushukisha ibihumbi 10 by’amagande yohereje mu rugo, bamuha n’andi ibihumbi 50 y’amagande akoresha mu rugendo yambuka agana i Burundi.

Ngo bamufatiye ku mupaka wa Uganda kubera ko ari umwana, ariko atanga ruswa y’ibihumbi 30 by’Amashilingi ya Uganda. Ageze ku mupaka w’u Burundi yongeye gutanga andi ibihumbi icumi, agerayo atyo yinjira mu mutwe wa RNC.

Umunyamategeko Rwagasore ubunganira avuga ko aba banyamahanga nta mutima mubi nta n’umugambi mubi bari bafitiye u Rwanda ahubwo ngo barashutswe. Ngo ntibigeze banarema imitwe ya gisirikare, ahubwo bisanzemo kubera ibibazo no kubabeshya.

Abarundi bari muri uru rubanza bane, n’Abanya-Uganda batatu bavuga ko bagiye muri uyu mutwe wa RNC batazi ibyo ari byo. Banasaba Leta y’u Rwanda imbabazi, bakavuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gukurikirana abo bayobozi baremye iyo mitwe n’iyo migambi yo gushoza intambara mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare buravuga ko bose baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga bagomba kuryozwa kimwe kuko bari mu bikorwa bitemewe.

Muri rusange, benshi mu bamaze kuburana bashinjwa gukorana na RNC ngo babaga bababeshye akazi karuta ako bakoraga cyangwa bakabizeza kuva mu bushomeri, ariko bakisanga mu bikorwa bya gisirikare.

Icyakora bamwe ngo baratoroka kuko babazana muri ibyo bikorwa bya gisirikare batababwije ukuri.

Abunganira abaregwa nka Me. Dativa Mujawamariya baravuga ko icyaha cyo kujya mu mutwe wa gisirikare kigomba gushakirwa mu bushake baba baragize.

Ngo ibindi byaha ntabwo bifata abaregwa usibye icyo kwinjira mu mutwe wa gisirikare. Ngo ahubwo bakeneye ubutabera no kurenganurwa n’amategeko kuko ngo bakorewe ihohoterwa kandi bakeneye umutekano.

Nyuma yo kumva ibyo bisobanuro, urukiko rwafashe akaruhuko k’isaha imwe, nyuma rwumva impande zombi abaregwa n’ Ubushinjacyaha ku cyifuzo cyo gufungwa cyangwa kurekurwa by’agateganyo. Kubera ko batatu mu bunganira abaregwa batabonetse mu rubanza, urubanza rurakomeza kuri uyu wa kabiri saa munani haburana abasigaye bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka