Bamporiki yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuco, Edouard Bamporiki, yajuririye igifungo cy’imyaka ine yakatiwe n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bamporiki yagejeje ubujurire bwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo ku itariki 25 Ukwakira 2022, ajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwamusabiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60Frw ku itariki 30 Nzeri 2022.

Bamporiki ugifungishijwe ijisho mu rugo rwe kuva yahagarikwa ku kazi muri Gicurasi uyu mwaka, yagombaga kujurira nyuma y’iminsi 30 nk’uko itegeko ribiteganya.

Iminsi 30 iteganywa n’itegeko yarangiye ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, Bamporiki akazakomeza gufungishwa ijisho kugeza ku isomwa ry’ubujurire bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ibyibera iwacu ni akumiro pe. ntabwo numva uburyo umuntu ahamwa n’icyaha akaguma iwe mu rugo akinjoyinga umugore we nibiryo bye. undi muntu atarahamwa n’icyaha agafungwa amezi menshi kd mu mategeko mpuzamahanga bizwi ko umuntu wese aba ari umwere igihe atarakatirwa n’inkiko.

indirakarame yanditse ku itariki ya: 2-11-2022  →  Musubize

Iminsi30 izarangira le 10/11selon le code de procédure.

Kamana yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Bwana Marcelin iminsi 30 izashira lu itariki ya 10/11 kuko ku bw’itegeko inihe bibarwa mu minsi hakurwamo iminsi y’ikiruhuko na konji zemewe nkuko itegeko ribiteganya.

Kamana yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka