Bamporiki araburana mu bujurire muri uku kwezi

Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko agiye kuburanishwa mu bujurire tariki 19 Ukuboza 2022 nyuma yo kujuririra icyemezo cy’urukiko kimukatira gufungwa imyaka ine.

Edouard Bamporiki
Edouard Bamporiki

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Bamporiki Edouard igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda tariki 30 Nzeri 2022 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko rwavuze ko Bamporiki ahamwa n’ibyaha bibiri, ariko mu kumuhana bitaye ku mpamvu nyoroshyacyaha kuko yemera icyaha akanagisabira imbabazi.

Edouard Bamporiki aburana uru rubanza mu mizi tariki 21 Nzeri 2022, yagaragaje guca bugufi no kwemera icyaha nyuma yo gusabirwa n’ubushinjacyaha igifungo cy’imyaka 20, no gutanga ihazabu ya Miliyoni Frw 100 ku byaha bibiri aregwa.

Bamporiki yahise asaba imbabazi mu rukiko, azisaba na Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange.

Bamporiki yakatiwe yari asanzwe afungiye iwe mu rugo, bituma abantu batandukanye bibaza uko bizagenda, ndetse n’ikigiye gukurikiraho.

Inzobere mu by’amategeko, Me Nkundirumwana Joseph ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamategeko ryitwa ‘Joe and Associates Law Firm’ akaba n’umwe mu batanga inama akanunganira abantu mu mategeko, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yavuze ko iyo umuntu ahamijwe icyaha n’urukiko akomeza gufungirwa aho yari afungiye.

Ati “Iyo umuntu aciriwe urubanza agakatirwa ku rwego rwa mbere akomeza kuguma aho yari ari. Niba yari afunze akomeza gufungwa, niba yari ari hanze aguma hanze, kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko. Mu gihe cy’iminsi 30 iyo atajuriye ashyira mu bikorwa ibihano urukiko rwamusabiye”.

Me Nkundirumwana avuga ko kujurira kwa Bamporiki bimuha amahirwe yo kutazafungwa muri Gereza kuko azatakambira Urukiko kugira ngo igihano cy’igifungo yahawe n’ubwo cyagumaho, gisubikwe kugira ngo akomeze akurikiranwe ari hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka