Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Mutarama 2023, rwakatiye Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, gufungwa imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka itanu
Bamporiki akatiwe gufungwa imyaka itanu

Muri Nzeri 2022 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 4, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 60Frw.

Bamporiki yafashe icyemezo cyo kujiririra iki gihano maze tariki 19 Ukuboza 2022, aburana mu bujurire ku byaha yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi, hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Urukiko mu kumukatira iriya myaka 4, rwari rwitaye ku buryo kuva yatabwa muri yombi yakomeje kwemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi, akavuga ko ahawe imbabazi atakongera gukora amakosa kuko yamaze kwikosora.

Mu gihe Bamporiki yaburanaga ubujurire, Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, ukurikije uburemere bw’icyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bukavuga ko bidakwiye ko ajuririra igihano yahawe, ndetse bugaragaza ko nabwo bwajuririye kiriya gihano kuko ari gito.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite, kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije, kandi ngo yari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi bigaragaza ko leta yacu ntamuntu n’umwe uri hejuru y’amategeko uwo uriwe wese ntago ugomba kwigira ibyo ushaka.

Jean Claude Ayabagabo yanditse ku itariki ya: 24-01-2023  →  Musubize

BAMPORIKI NIYIHANGANIRE IGIHANO NK’UMUNTU UJIJUTSE.

MUPENZI CALLIXTE yanditse ku itariki ya: 23-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka