Arasabirwa gufungwa ukwezi azira kuvogera urugo rw’abandi

Ubushinjacyaha burasabira Usengumuremyi Jean Marie Vianney, uhagarariye ishuri ryisumbuye rya E.S.S.T.R riri mu karere ka Ruhango, gufungwa ukwezi kubera icyaha cyo kuvogera urugo rwa Murerwa Furaha atabifitiye uburenganzira.

Biravugwa ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama umwaka wa 2009 Usengumuremyi yinjiye mu rugo rwa Furaha nta burenganzira abifitiye agiye gushaka intebe ze zari zibwe yacyekaga ko ariho ziri.

Ibi byaje gufatwa nk’aho Usengumuremyi yavogereye urugo rwabandi nta burenganzira abiherewe bityo bimuviramo kugezwa imbere y’ubutabera.

Usengumuremyi yaburanye na Furaha mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, urukiko ruhamya Usengumuremyi icyaha cyo kuvogera urugo rwabandi (violation a domicile) ahanishwa igihano cyo gufungwa ukwezi kumwe akanatanga ihazabu y’amafaranga 2000.

Usengumuremyi ntiyanyuzwe n’ibi bihano yahawe ahitamo kujurira mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza. Urukiko rukuru rwa Nyanza rwahise rutegeka Usengumuremyi gusubira mu rukiko rw’ibanze rwa Ruhango kuko ariho icyaha cyabereye.

Tariki 17/05/2012 uriko rw’ibanze rwa Ruhango rwaburanishije urubanza rwa Usengumuremyi, ubushinjacyaha bushimangira ko ahabwa ibihano yari yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga birimo gufungwa ukwezi kumwe akanatanga ihazabu y’amafaranga 2000.

Urukiko rumaze kumva ibyisobanuro bya Usengumuremyi Jean Marie Vianny ku cyaha ashinjwa ndetse no kumva ibyifuzo by’ubushinjacyaha rwafashe icyemezo cy’uko uru rubanza ruzasomwa tariki 25/05/2012 saa tanu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ITEGEKO NSHINGA RIVUGA KO URUGPO RW’UMUNTU NI NTAVOGERWA RERO NTABWO BYEMEWE GUPFA KURWIROHAMO NGO ARASAKA NTA BIURENMGANZIRA WABYAKIYE

yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka