Amaze imyaka ibiri aburana n’umugabo we ubuharike

Umukecuru witwa Mukamusoni Tasiyana utuye mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi amaze imyaka ibiri mu manza n’umugabo we bapha ububuharike.

Uyu mukecuru n’umugabo we bahungiye muri Kongo hanyuma umugabo we aza kumucika atamubwiye ageze mu Rwanda abeshya ko Tasiyana yitabye Imana kugira ngo azashyingirwe n’undi mugore.

Tasiyana yahise yihutira gushaka uburyo nawe yatahuka. Akigera ku isambu yasanze umusaza yarazanye umugore ukiri muto. Mukamusoni yamusabye ko yarekana n’uwo mugore ariko umugabo we amusubiza ko bitashoboka maze imanza zitangira ubwo.

Mukamusoni avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange ahora amusiragiza nta mukemurire ikibazo cyo kubagabana imitungo n’umugabo we.

Mukamusoni yerekana impapuro yasezeraniyeho n'umugabo wamuharitse ndetse n'izo yatsindiyeho urubanza mu murenge wa Nzahaha.
Mukamusoni yerekana impapuro yasezeraniyeho n’umugabo wamuharitse ndetse n’izo yatsindiyeho urubanza mu murenge wa Nzahaha.

Mu murenge wa Bugarama Mukamusoni Tasiyana ahaburana ibibanza bibiri n’inzu irimo mukeba we. Mukamusoni ngo ababazwa n’uko mukeba we ari mu nzu ye kandi we ari mu bukode.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyange, Mutangana Jean Marie Vianney kuri yatangaje ko uwo musaza yasabye ubutane hagati ye na Mukamusozi avuga ko kandi ibibazo byabo bikiri mu nkiko kugira ngo harebwe uburyo byakemuka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka