Amadosiye ya Ingabire ari mu Buholandi agiye koherezwa mu Rwanda

Urukiko rw’ i La Haye mu gihugu cy’u Buholandi rwategetse ko ibimenyetso bikenewe mu rubanza rwa Ingabire byoherezwa mu Rwanda.

Mu kwezi k’ukuboza 2010 ubugenzacyaha bw’u Buholandi bwakoze igikorwa cyo gusaka mu rugo rwa Victoire Ingabire Umuhoza ruri i Rotterdam maze hafatwa ibikoresho bitandukanye birimo za mudasobwa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeza ko aya madosiye azabagirira akamaro mu rubanza ruregwamo Victoire Ingabire n’abandi bantu bane bahoze mu gisirikare cya FDLR.

Ibi bimenyetso bizavanwa mu Buholandi byiyongera ku bindi ubushinjacyaha bwatanze mu rubanza rumaze amezi abiri rutangiye.

Alain Mukurarinda ni umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha bashinja Ingabire. Yatangaje ko bishimiye kiriya cyemezo cyafashwe n’urukiko ruri i La Haye cyo kohereza ziriya nyandiko.

Yabivuze muri aya magambo: “iki cyemezo cyadushimishije cyane. Ni ikimenyetso cyerekana ko ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe icyizere n’igihugu cy’u Buholandi kandi kirerekana umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.”

Kohereza aya madosiye byari byarabangamiwe na Lin Muyizere umugabo wa Victoire Umuhoza; n’umuholandi w’umwunganizi we mu by’amategeko Jan Hofdijk.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati; “Twizeye ko aya madosiye azaza byanze bikunze kuko ari icyemezo cyafashwe kurwego rwa nyuma kikaba kidashobora kujuririrwa. Igisigaye ni ukumenya inzira bizacamo n’uko bizihutishwa ariko kuza ko bizaza turabyizeye!”

Kugira ngo icyi cyemezo cyo kohereza izi nyandiko gifatwe, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi yabigizemo uruhare kuko yavuze ko kugeza ubu urubanza rwa Ingabire rurimo kugenda neza.

Muri uru rukiko rumaze amezi abiri, hifashishijwe inyandiko ivuye muri iyi ministeri y’ubutabera y’u Buholandi ishimangira ko Ingabire azabona ubutabera bukwiye.

Icyumweru gishize cyarangiye Ingabire victoire umuhoza yiregura ku byaha ashinjwa; byose akaba abihakana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka