Abo mu muryango wa Mugesera barasaba Canada kumwoherereza indorerezi

Umuryango wa Leon Mugesera uherutse koherezwa mu Rwanda n’inkiko zo mu gihugu cya Canada kubera ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho, ukomeje gusaba Leta ya Canada kwohereza vuba indorerezi mu Rwanda mu rwego rwo kwirebera uko afashwe.

Mu itangazo ryanditswe na bamwe mu bagize umuryango wa Mugesera kuri uyu wa Mbere tariki 6/012012, banasabye leta y’u Rwanda gushakira Mugesera ubushobozi mu bijyanye n’amikoro kugira ngo ashobore guhemba abamwunganira.

Abo mu muryango wa Mugesera kandi bakomeje kuvuga ko Canada ariyo nyirabayazana y’uburyo umutekano wa Mugesera umeze cyangwa uzamera, kuko inkiko zayo arizo zafashe iki cyemezo.

Itangazo rigira riti: “Ntakindi twabikoraho uretse gukomeza kwereka Canada ko ariyo ntandaro y’ikibi cyose cyaba kuri data, ku mugabo wacu, umuntu w’umwere, warwaniye kuba ijwi ry’ukuri kandi waharaniraga ubutabera.”

Mugesera n’abo mu muryango barwanije kuva kera ko yakoherezwa mu Rwanda, bavuga ko umutekano we utakwizerwa aramutse akandagiye kubutaka bw’urwanda kandi ko batizeye ubutabera bwaho.

Ni muri urwo rwego bakomeje gusaba ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka cya Ottawa kohereza indorerezi mu Rwanda ngo irebe uko umutekano wa mugesera wifashe.

Uyu mugabo wahoze ari umunyapoliti mu Rwanda mu myaka ya za 90, yageze kubutaka bw’u Rwanda tariki 23/1/2012 nyuma y’imyaka 15 ahatana n’inkiko ngo ataburanishirizwa mu Rwanda.

Yitabye urukiko rw’u Rwanda bwa mbere ku itariki 2 z’uku kwezi, ahabwa igihe cyo kwitegura no gushaka abamwunganira nk’uko yari yabisabye. Cyakora icyifuzo cy’uko yaba aburana ari hanze cyo nticyemewe n’urukiko.

Biteganijwe ko urubanze rwe ruzasubukurwa ku itariki 2 mata 2012.
Ubutabera bw’u Rwanda burashinja Mugesera ibyaha byo guhamagarira Abanyarwanda gukora Jenoside, mu ijambo yavugiye ikabaya mu cyahoze ari perefegitura ya kibuye mu mwaka w’ 1992.

Mugesera yavuye mu Rwanda mu mwaka w’1993 yerekeza mu gihugu cya Canada.

Yatangiye gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zo muri icyo gihugu mu mwaka w’1995, nyuma y’uko Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka muri icyo gihugu imenyeye amakuru ye yo kubiba amacakubiri yabyaye jenoside yakorewe abatusti muri 94.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka