Abayobozi baregwa guhombya Leta bazakomeza gufungwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanze ubujurire bw’abayobozi bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri ubwo baguraga inzu ikorerwamo n’Urwego rw’Iperereza (NISS) muri 2018, bari barusabye kuburana badafunzwe.

Caleb Rwamuganza, umwe mu baregwa
Caleb Rwamuganza, umwe mu baregwa

Aba bayobozi bafunzwe ni Rwamuganza Caleb wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Christian Rwakunda wari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Serubibi Eric wari Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiturire (RHA).

Hari na Kabera Godfrey wari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ndetse na Rusizana Aloys wari nyir’inzu yaguzwe na Leta ikaza gutuma aba bayobozi bafungwa.

Aba bose bararegwa akagambane mu kugurira NISS inzu yari kuba yaraguzwe amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.6, ariko bo bakayitangaho miliyari 9.8frw.

Muri make ibyaha bitatu bakekwaho ni ibijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n’amategeko no kugira akagambane n’upiganira isoko rya Leta.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo baburanye mu Rukiko rw’Ibanze ndetse no mu Rwisumbuye muri Gasabo, Serubibi Eric wayoboraga RHA avuga ko muri Werurwe 2018, uwari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Musoni James, yamubwiye ko Urwego NISS rukeneye byihurirwa inzu yo gukoreramo kugira ngo ruve mu bukode buhendesha Leta.

Abo muri NISS ngo baje kugaragaza ko hari ahantu babonye inzu nziza iri ahantu heza (ku Kacyiru), bajya kuyirambagiza, mu bagiye hari harimo Rwakunda Christian wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA).

Uwakoze igenagaciro bwa mbere yagaragaje ko iyo inzu ikwiranye n’amafaranga miliyari 7.6 Frw ariko ngo yari itarubakwa neza nk’uko abaregwa babivuga, ndetse ako gaciro kari ak’ibigize inyubako gusa kandi nyir’inzu na we ataravuga ayo akeneye kunguka.

Abayobozi bafunzwe hamwe n’ababunganira bavuga hakozwe inama nyinshi zabahuje na nyir’inzu wifuzaga amafaranga miliyari 14 Frw, ndetse ko ibyazivugirwagamo byose byamenyeshwaga abaminisitiri muri MININFRA na MINECOFIN.

Bavuga ko ku itariki 18 Gicurasi 2018 ari bwo habaye inama yahuje abari bahagariye Leta na rwiyemezamirimo (nyir’inzu) n’abagenagaciro, bose bemeranywa ko Leta izishyura miliyari 9.8 Frw.

Rwakunda n’abamwunganira bavuga ko mbere yo kwemeza kugura inzu y’amafaranga miliyari 9.8 Frw, ngo babanje kujya mu Mujyi wa Kigali kureba izindi ziri mu rwego rumwe na yo, kugira ngo barebe niba rwiyemezamirimo atarimo kubahenda.

Me Nkundabarashi Moise wunganira Rwamuganza, avuga ko hari izindi nzu Leta yagiye igura igatanga amafaranga arenze ayo kandi ziri ahantu hadahenze nka Kacyiru, aho atanga urugero rw’inzu Minisiteri y’Ubuzima ikoreramo ngo yaguzwe arenze kure miliyari 9.8Frw.
Abaregwa bavuga ko ibyakorwaga byose bifite inyandiko zibigaragaza ariko ubushinjacyaha ngo bukaba butabyitaho, ndetse ko ibyaha bashinjwa bishingiye ku nama yabaye muri Gicurasi 2018, nyamara amategeko ahana ibyo byaha yaragiyeho nyuma muri Nzeri 2018.

Me Nkundabarashi umwe mu bunganira agaregwa akaba avuga ko mu mategeko ntaho itegeko rihana icyaha cyabaye mbere y’uko itegeko rigihana ribaho.

Ku bijyanye n’icyaha cy’akagambane no kudakorera mu mucyo, abaregwa bavuga ko iyo biza kuba bityo ibiganiro by’ubwumvikane na rwiyemezamirimo bitari gukorerwa mu nyubako za Leta ngo raporo zihabwe abayobozi bakuru.

Abaregwa kandi ntibumva uburyo inama zo kumvikana na rwiyemezamirimo zagiye ziba hari abandi bantu bari mu nzego za Leta, ariko ubu bo bakaba badakurikiranwa ahubwo bamwe barahindutse abatangabuhamya mu bushinjacyaha.

Bavuga ko batumva uburyo bashinjwa guhendesha Leta ariko ntihagaragazwe inyungu bari bafite mu kuyihendesha, nka ruswa yaba yaratanzwe bamaze kuyihendesha.

Rwamuganza uregwa kuba hari abitabiriye inama yo ku tariki 18 Gicurasi 2018 bavuga ko yabashyizeho igitutu ngo basinye bemera igenegaciro rya kabiri (rya miliyari 9.8frw aho kuba miliyari 7.6frw), arabihakana avuga ko mu nyandikomvugo y’uwo munsi ntaho bigaragara ko basinyishijwe ku ngufu.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba abaregwa bashinjwa guhombya Leta miliyari ebyiri, abashaka kurekurwa by’agateganyo ngo bakabaye batanga miliyari eshatu z’ingwate, ku buryo batorotse Leta itahomba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka