Abasirikare bigeze gushinjwa gusambanya abantu muri Kangondo bahanaguweho icyo cyaha bagabanyirizwa igihano

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare (rukorera i Kanombe) rwagabanyirije ibihano abasirikare babiri(Pte Nishimwe Fidèle na Pte Ndayishimiye Patrick) bashinjwaga gusambanya abantu ku gahato muri Kangondo(Bannyahe) kuko icyo cyaha cyabahanaguweho.

Icyo cyaha hamwe n’ibijyanye no gukubita ndetse no kwiba, bagiye babishinjwa ko babikoreye muri Kangondo muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, bakaba babihanaguweho n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu 01 Ukuboza 2021.

Ubwo abo basirikare bakatirwaga igifungo n’Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare mu kwezi k’Ukwakira 2020, baje kujuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare mu kwezi kwakurikiyeho k’Ugushyingo 2020.

Baburanaga bari kumwe n’abasivili babiri, ari bo Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane(bakoraga irondo ry’umwuga), kuko Ubushinjacyaha buvuga ko igihe abasirikare bajyaga gukora ibyaha ngo babaga bari kumwe.

Private Ndayishimiye Patrick wari wakatiwe igifungo cy’imyaka itatu, yakigabanyirijwe gisigara ari amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, bisobanura ko yakirangije kuko amaze umwaka urenga afunzwe.

Pte Nishimwe Fidèle na we wari wakatiwe igifungo cy’umwaka umwe, ubu yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, akaba na we yarakirangije kubera ko yari amaze umwaka urenga afunzwe.

Abasivili Ntakaziraho Donat na Mukamulisa Diane bahanishijwe igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’Amafaranga ibihumbi 100, ariko Mukamulisa Diane akazagikora nyuma y’umwaka umwe kuko ngo afite umwana muto muri iyi minsi(ndetse akaba atari ahari mu isomwa ry’urwo rubanza rw’ubujurire).

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko impamvu yo guhanagurwaho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no kwiba, ari uko rwabiburiye ibimenyetso.

Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni cyo cyonyine cyahamye Pte Nishimwe Fidèle, ariko na we akaba yagabanyirijwe igihano kuko Urukiko ngo rwasanze yarasembuwe.

Abandi bahamwe n’uko batigeze bamenyekanisha icyo cyaha ngo bavuge ko mugenzi wabo arimo gukora amakosa.

Uru rubanza rugitangira kuburanishwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare mu mwaka ushize wa 2020, rwarimo abasirikare batanu ariko abatatu bahise bahanagurwaho ibijyanye no guhishira bagenzi babo mu gihe urubanza rwasomwaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka