Abasirikare baregwa kwica umuturage basabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu, n’ihazabu ya Miliyoni imwe kuri PTE Nshimyumukiza Jean Pierre ndetse na PTE Ishimwe Claude, bashinjwa kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa.

PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kwica umuturage bamurashe
PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bashinjwa kwica umuturage bamurashe

Icyo cyaha abo basirikare bagikoze ku wa 9 Gicurasi 2017, aho bari ku kazi kabo i Gikondo SGM mu Mujyi wa Kigali, bakaza gushyamirana na Ntivuguruzwa bikarangira bamurashe.

Ubwo Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishaga mu mizi urubanza rw’abo basirikare kuri uyu wa Gatanu i Gikondo mu Biro by’Akagari ka Karugira, ubushinjacyaha buhagarariwe na Cpt Felicien Ndaruhutse, bwasabiye abo basirikare bombi igifungo cya burundu.

Capt Ndaruhutse yavuze ko icyo gihano abo basirikare bagikwiye ngo kuko bishe uwo muturage babigambiriye, kandi bakaba barabikoze mu gihe bataye akazi bibereye muri gahunda zabo.

Uhagarariye abo basirikare mu mategeko Maitre Uwimana Thadee, yabwiye urukiko ko abo basirikare bakwiye kurekurwa, ngo kuko barashe uwo muturage bitabara ashaka kubambura imbunda.

Maitre Umwali Claire uhagarariye Leta muri uru rubanza , avuga ko indishyi zisaga 64,790,000 Frw, Maitre Habyarimana Jean Baptiste uhagarariye umuryango wa nyakwigendera asaba Leta, zikwiye gutangwa n’abakoze icyaha kuko bajya kugikora batatumwe na Leta.

Abo basirikare ngo bagombaga gusoza akazi 10h30 z’ijoro bagasimburwa na bagenzi babo, ntibabikurikiza bigira muri gahunda zabo, nyuma baza gushyamirana na Ntivuguruzwa mu ma 3h00 z’ijoro baramurasa arapfa.

Ibyo ngo bigaragaza ko Leta nta ruhare yagize muri icyo cyaha cyakozwe n’abakozi bayo, ngo kuko bagikoze bari muri gahunda zabo amasaha y’akazi yarenze, kandi barenze ku mabwiriza bari bahawe n’ubakuriye.

Nyuma yo kumva impande zose, umucamanza yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka