Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu, bamwe bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo abandi bararekurwa

Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2020, Urukiko rw’Ubujurire rwa Gisirikare rwahaye igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 abasirikare babiri muri batanu baregwaga kwiba, gukubita no gusambanya abagore ku gahato muri Kangondo i Nyarutarama.

Bose uko ari batanu bahanaguweho ibyaha byo guta izamu no kwinjira mu nzu z’abaturage nta burenganzira, nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika byatuma bakomeza kubikurikiranwaho.

Aba basirikare b’ipeti rya Private(Pte) bari bahawe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ku itariki 13 Gicurasi 2020, bahita bajurira.

Amazina yabo ni Pte Ndayishimiye Patrick, Pte Nishimwe Fidele, Pte Gatete François, Pte Gahirwa John na Pte Twagirimana Theoneste, ndetse n’umusivili witwa Ntakaziraho Donat wari umunyerondo, ariko ntabwo we yigeze ajurira.

Nyuma yo kumva kwiregura kw’abo basirikare bose(hari ku wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020), Urukiko rwategetse ko Pte Patrick Ndayishimiye hamwe na Pte Nishimwe Fidèle bafungwa by’agateganyo, ku bw’impamvu ruvuga ko zikomeye zituma ibyaha bibahama.

Urukiko rusanga Pte John Gahirwa, Pte François Gatete na Pte Theoneste Twagirimana nta mpamvu ifatika yatuma bakomeza gukurikiranwaho guhishira ibyaha bya Pte Ndayishimiye Patrick na Pte Nishimwe Fidèle.

Pte Ndayishimiye Patrick yari yireguye avuga ko uwamureze ko yamusambanyije ku gahato ngo bari basanzwe baziranye, ndetse ko baryamanye mbere yaho mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Yavuze ko umugore umushinja kumufata ku ngufu muri Werurwe 2020 ari ibinyoma yahimbye agamije kumwihimuraho, kuko ngo Pte Ndayishimiye yari yaramwanze ashingiye ku myitwarire mibi yamubonyeho.

Pte Ndayishimiye yavuze ko iyo aza gusambanya uwo muntu ku gahato ngo atari kubura gutabaza, kandi ko imyenda bivugwa ko yari yambaye itandukanye n’iyo abasirikare bambara boherejwe gucunga umutekano mu baturage.

Pte Ndayishimiye yakomeje yiregura avuga ko uwamureze yavuze ko yasambanyijwe na Ndayishimiye Patrick ufite inyinya, w’igikara kandi mugufi biringaniye, nyamara Urukiko rukaba rwasanze uregwa nta nyinya afite kandi atari igikara.

Urukiko ariko rwasanze uwo bari kumwe Pte Nishimwe Fidèle ari we ufite inyinya kandi na we aregwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’ubwo yireguye avuga ko itariki bivugwa ko yakoze icyo cyaha ngo atari yagiye mu kazi, yewe ngo nta n’imibonano mpuzabitsina yakoze.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa Pte Ndayishimiye Patrick avuga ko aregwa n’uwitwa Shema, ngo ntacyo yakoze ahubwo uwo Shema yakubiswe n’abandi bantu.

Shema avuga ko yakubiswe na Pte Ndayishimiye Patrick ku itariki ya 24 Werurwe 2020, mu gihe umutangabuhamya we avuga ko yakubiswe tariki ya 12 Werurwe 2020.

Pte Ndayishimiye avuga ko igihe kivugwa ko yakubise Shema ngo atari yagiye mu kazi, ndetse ko muri raporo y’umutekano ikorwa buri munsi, nta na hamwe higeze havugwa ko hari abasirikare bamereye nabi abaturage.

Ubushinjacyaha buvuga ko abatanze ikirego bashinja Pte Ndayishimiye Patrick kubakubita buri gihe uko aje ku kazi mu mudugudu wa Kangondo II muri Nyarutarama.

Pte Ndayishimiye Patrick yari yireguye ku cyaha cy’ubujura avuga ko abamurega ntabo azi kandi ibyo ntabyabaye, mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko yabyemeye mu gihe hakorwaga inyandikomvugo.

Umwunganizi mu mategeko w’aba basirikare, Me Moses Sebudandi yari yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bihagije bufite, kuko ngo ibyo buvuga byose bishingiye ku magambo adafite ibindi biyashyigikira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka