Abashyigikiye Ingabire bazajuririra igifungo cy’imyaka umunani yakatiwe n’Urukiko Rukuru

Uruhande rushyigikiye Umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, wakatiwe imyaka umunani n’Urukiko Rukuru rwa Repubulika adahari, kuri uyu wa Kabiri tariki 30/10/2012, biyemeje kuzajurira icyo cyemezo.

Abarwanashyaka n’abajyanama ba Ingabire, batangaje ko batanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru, bemeza ko mu gihe cya vuba bazajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga, mbere yo kugana inkiko mpuzamahanga.

Ingabire amaze imyaka ibiri muri gereza, yahamijwe ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, hakoreshejwe iterabwoba n’igitero cy’intambara n’icyaha cyo gupfobya Jenoside, bihanishwa igihano kiruta ibindi, nk’uko urukiko rwabitangaje.

Urukiko rukuru rwagabanyirije Ingabire ibyo bihano, kubera ko yari yarasabye Perezida wa Repubulika imbabazi mu kwezi k’ugushyingo k’umwaka ushize. Yari yaremeye gufatanya n’abandi kubaka igihugu no kuba icyaha cy’ubugambanyi no kurema ibitero, cyaragarukiye gusa kuri urwo rwego rw’ubugambanyi.

Ingabire yari akurikiranyweho ibyaha bine by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa FDLR, amacakubiri n’ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubuyobozi.

Yari akurikiranyweho kandi gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho hakoreshejwe intambara.

Bamwe mu bareganwaga na Ingabire nyuma yo gukatirwa.
Bamwe mu bareganwaga na Ingabire nyuma yo gukatirwa.

Icyakora ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 35 cy’ibyo byaha byombi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni imwe, kubera gupfobya jenoside.
Visi Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Boniface Twagirimana, yavuze ko kugeza ubu nta cyaha kigomba guhama Ingabire, ko ari “Ugushaka guhagarika demokarasi mu Rwanda.” Avuga ko ishyaka rye rigiye kujuririra mu rukiko mpuzamahanga.

Umwe mu bajyanama ba Victoire Ingabire, umunyaburayi witwa Eduard, yavuze ko mbere yo kugana inkiko mpuzamahanga, bagiye kubanza kujuririra mu rukiko rw’ikirenga rw’u Rwanda mu gihe cya vuba.

Isomwa ry'urubanza ryari ryitabiriwe n'abantu benshi, bagizwe ahanini n'abanyamakuru hamwe n'indorerezi.
Isomwa ry’urubanza ryari ryitabiriwe n’abantu benshi, bagizwe ahanini n’abanyamakuru hamwe n’indorerezi.

Victoire Ingabire akatiwe igifungo cy’imyaka umunani, mu gihe abo baregwa hamwe, bagiye bamushinja ubufatanyacyaha mu mutwe wa FDLR, bo bagiye bakatirwa igihano cy’imyaka micye.

Uwitwa Jean Marie Vianney Karuta yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi arindwi, Nditurende Tharcisse na Habiyaremye Noel bakatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu, naho Uwumuremyi Vital yahahishijwe igifungo cy’imyaka ine n’amazi atandatu.

Ingabire Victoire n’abo baregwa hamwe, banasabwe gufatanya kwishyura amagarama y’urubanza, asaga miriyoni ebyiri n’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora abagize itsinda riregwamo Victoire Ingabire bazafungwa igihe gito buri umwe umwe, ugereranyije n’iyo bakatiwe, kuko hafi ya bose bamaze kurenza imyaka ibiri bari muri gereza.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndabaramucyije nti mugire Amahoro ndabaza nt’ ese gufungwa kwa ingabire imyaka umunani yarandicyiye Umukuru w’ igihugu amasaba imbabazi ntacyo bihindura kw’ isura y ubwiyunge murakoze

Rwibasira Charles yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Ingabire niyicarire atuze kuko abamushutse baramuhemukiye kuza abaza ngo abahutu bapfuye bashyinguwe hehe, my siset take your time and say am very sory for all.

ijwi yanditse ku itariki ya: 31-10-2012  →  Musubize

Nishimiye ko muduhaye aya makuru agishyusye. keep it up.

steven yanditse ku itariki ya: 30-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka