Abarokotse Jenoside basanga kureka kuburanisha Kabuga ari ukubima ubutabera

Abaganga bavuze ko Kabuga Felicien, umunyemari ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, adashoboye kuburana kubera ko ubuzima bwe butameze neza, abarokotse Jenoside bakavuga ko ari ukubima ubutabera.

Kabuga Félicien
Kabuga Félicien

Kabuga Felicien ubu ufite imyaka 89 y’amavuko, afatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside, araburanishwa n’Urukiko rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga harimo Urwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals/UNIRMCT’), rufite icyicaro i Hague mu Buholandi.

Gatari Egide, wahoze ari Perezida w’Umuryango w’abahoze ari Abanyeshuri barokotse Jenoside (GAERG), yagize ati “Guhagarika urubanza rwa Kabuga byaba ari intambwe isubira inyuma mu itangwa ry’ubutabera, mu gihe yanamaze imyaka 28 atarafatwa, akaba yarafashwe mu 2020, afatiwe mu Bufaransa”.

Ku wa kane tariki 23 Werurwe 2023, Gillian Mezey, umuganga w’indwara zo mu mutwe (a forensic psychiatrist) wasuzumye ubuzima bwa Kabuga, yabwiye urwo rukiko rwa UN ko afite ikibazo cy’ubwonko bwibagirwa cyane (Vascular na Alzheimer’s) bituma ubwonko budakora neza, ntatekereze neza, akibagirwa cyane, bityo ko atashobora kuburana. Mezey yari umuganga wa kabiri ugize icyo avuga kuri icyo kibazo cy’ubuzima bwa Kabuga.

Gatari yagize ati “Guhagarika urubanza rwa Kabuga bwaba ari bumwe mu buryo bwo kwima ubutabera abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abayirokotse, bikozwe n’umuryango mpuzamahanga”.

Ati “No kuba Kabuga yaratinze gufatwa no kuburanishwa, byari ukwimwa ubutabera kuri twe, bikozwe n’ibihugu by’amahanga”.

Gatari yavuze ko urwo rukiko niruramuka rufashe umwanzuro wo kwemera ibisabwa n’ababuranira Kabuga, icyo cyemezo cyazagira ingaruka zikomeye ku gufata no kuburanisha, abandi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bacyihishe mu bihugu bitandukanye mu Burayi, nko mu Bwongereza.

Yakomeje agira ati “Niba Kabuga ataburanishijwe n’urukiko, ubwo azakomeza kwitwa ko akekwaho uruhare muri Jenoside, ariko atabihamijwe n’urukiko. Ariko ku babuze ababyeyi babo n’imiryango yabo kubera ibikorwa bye, Kabuga azahora ari umwicanyi n’interahamwe ruharwa.”

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène yagiranye na The New Times, dukesha iyi nkuru, yavuze ko abanyamategeko ba Kabuga bakomeza gushaka ibyatuma urubanza ruhagarara, ariko ko yizeye ko Abacamanza muri urwo rukiko rwa UN, bazanzura gukomeza kuruburanisha mu nyungu z’ubutabera.

Tariki 29 Werurwe 2023, urukiko ruzakomeza iburanisha, abacamanza basobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bwa Kabuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka