Abari batsindiye miliyoni 36Frw bisanze barareze umuntu utari we none bagiye kubihanirwa

Imiryango ibiri y’abapfakazi batuye mu Kagari ka Vuganyana, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero igiye kwishyura miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko yari yatsindiye miliyoni 36Frw, ariko bikaza kugaragara ko bareze umuntu utari we.

Iyo miryango yategetswe kwishyura Miliyoni imwe imwe Kompanyi icukura amabuye y’agaciro (Niyigena Mining Company), nyuma y’uko itsindiye mu Rukiko Rukuru abo baturage isubirishijemo urubanza (ingingo nshya) kuko bareze umuntu utari we.

Mu mwaka wa 2016 nibwo abagabo batatu baguye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Nyange mu Kagari ka Vuganyana, bakorera uwitwa Niyigena Innocent nk’uko bigaragara mu ruhushya rumwemerera gukora ubucukuzi muri uwo murenge rwasohotse mu Igazeti ya Leta icyo gihe.

Niyigena Innocent yasabwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibya mine na Peterori, gufungura Kompanyi akareka gukomeza gukora mu izina rye, maze atangira ibisabwa ngo Kompanyi yandikwe mu kigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB).

Urujijo mu kurega Niyigena Mining Company

Nyuma y’uko abagabo batatu bagwiriwe n’ikirombe cya Niyigena Innocent, umwe mu bagore ba ba nyakwigendera yemeye guhabwa indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni imwe n’ibihumbi 800Frw kubera ko bari bafite ubwishingizi muri (CORAR), y’icyo gihe, ubu ni SANLAM.

Abagore babiri basigaye n’imiryango yabo bo banze gufata iyo mpozamarira maze bayoboka inkiko barega Niyigena Mining Company, baranayitsinda kuva mu rwego rw’ibanze kugeza mu Rukiko Rukuru aho Niyigena Mining Company yagombaga kwishyura iyo miryango asaga miliyoni 35frw.

Nyuma yo gusuzuma imyanzuro y’urubanza bikagaragara ko Kompanyi yarezwe mu Rukiko muri 2016 itari iriho kuko yahawe ibyangombwa muri 2020, Niyigena Mining Company yasubirishijemo urubanza n’ubundi mu Rukiko Rukuru, ingingo nshya y’uko abayitsinze bareze umuntu utari we ari nabyo urukiko rwashingiyeho.

Nyuma y’ubushishozi bw’inteko y’abacamanza yasubirishijemo urubanza, urukiko rukuru rwanzuye ko Niyigena Mining Company itari iriho muri 2016, ahubwo icyo gihe hariho Niyigena Innocent.

Urukiko rwanzuye kandi ko Niyigena Mining Company yashowe mu manza bityo ko imiryango yayireze itsinzwe kandi igomba guha Niyigena Mining Company indishyi ya Miliyoni ebyiri aho buri muryango uzatanga miliyoni imwe imwe.

Rwanzuye ko urubanza rupfundikiwe kandi abatsinzwe ntahandi bajuririra nk’uko biteganywa n’imiterere y’imanza z’imbonezamubano, ibyo byatumye imiryango yari imaze gutsinda inshuro eshatu zose ibura ubwishyu yari yaratsindiye mbere, ahubwo itegekwa kuba ari yo yishyura.

Ese birashoboka ko abatsinzwe iyo batanyuzwe babona ubundi butabera nyuma y’urukiko rukuru?

Urwego rushinzwe gufasha abaturage mu by’amategeko (MAJ) muri Minisiteri y’Ubutabera rukorera ku karere, runafasha abaturage badafite ubushobozi mu manza, rugaragaza ko iyo urubanza rwasubirishijwemo mu Rukiko rukuru Ingingo Nshya, iyo rurangiye ruba rupfundikiwe nta handi ho kujuririra.

Icyakora nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wa MAJ mu Karere ka Muhanga, ngo hari ingingo eshatu zonyine zishobora gushingirwaho abatsinzwe bagahabwa ubutabera mu Rukiko rw’Ubujurire.

Izo ngingo zigomba kuba nibura zigaragaza ko urubanza rwabayemo ruswa hari n’ibimenyetso, igihe urubanza rwaciwe nabi rudashobora kurangizwa n’igihe hari ingingo bigaragara ko yaba yarirengagijwe.

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo akarengane kemerwe bisaba kukagaragaza mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu Rukiko, ishingiro ryako maze bikazasuzumwa n’Irukiko rw’ Ikirenga.

Iyo urukiko rw’ikirenga rugaragaje ko harimo akarengane ngo nirwo rufata umwanzuro w’uko urubanza rwakwimurirwa mu Rukiko rw’Ubujurire, na ho byagaragara ko nta karengane kabayeho urubanza ntirube, icyakora ngo urega iyo atanyuzwe ashobora kugana urwego rw’Umuvunyi arugaragariza ko Urukiko rw’Ikirenga rwanze kwemera akarengane ke rukabisuzuma.

Muri rusange uyu muyobozi wa MAJ agira inama abatsinzwe kwegera umwuganizi wabo mu mategeko bakaganira n’uwabatsinze hanyuma ubwishingizi bukaba bwabagenera ibiteganywa n’amategeko kuko ari yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo mu mahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Barabaguze barabaridagiza iyo imyaka yose?! Avocat wabo numugome niwe wabagurishije

Joe yanditse ku itariki ya: 16-01-2022  →  Musubize

AVOCAT WABO YARATAMIYE; BYAGEZE IYO YOSE BATARAMENYA KO UWO BAREGA ATABAGAHO ICYO GIHE?

HANYUMA ARIKO MBAZE, none se igihe uwo ndega nsanze naribeshye, ntabwo nasubira inyuma nkaga URIWE WANYAWE. Nkatangira kuri zero; IBI NI AKARENGANE.

SHISHOZA yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

AVOCAT WABO YARATAMIYE; BYAGEZE IYO YOSE BATARAMENYA KO UWO BAREGA ATABAGAHO ICYO GIHE?

HANYUMA ARIKO MBAZE, none se igihe uwo ndega nsanze naribeshye, ntabwo nasubira inyuma nkaga URIWE WANYAWE. Nkatangira kuri zero; IBI NI AKARENGANE.

SHISHOZA yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka