Abaregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano basabiwe gufungwa imyaka itanu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu abantu batanu bakekwaho gusakaza amashusho agaragaza Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina.

Abaregwa barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Patrick, Ishimwe François Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bakekwaho kuba barakwirakwije ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bw’itumanaho, ibintu bavuga ko binyuranyije n’amategeko arengera ubuzima bwite n’icyubahiro cy’umuntu.

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byakusanyijwe bihagije byerekana uruhare rw’aba bakekwa mu gusakaza ayo mashusho, bityo busaba ko bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu nk’uko amategeko abiteganya ku byaha bijyanye no gukwirakwiza ibikubiyemo imibonano mpuzabitsina mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Urukiko ruzafata icyemezo nyuma yo gusuzuma ibisobanuro by’impande zombi, haba ibyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’abaregwa tariki 27 Gashyantare 2026 saa cyenda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka