Abareganwa na Rusesabagina bavuze ko batagomba kuryozwa indishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya MRCD-FLN

Urubanza rw’ubujurire rw’abaregwa hamwe na Paul Rusesabagina rwakomeje kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, aho abaregwa batanze ikirego cyuririra ku bujurire bw’abaregeye indishyi.

Bumvise basabwa kuzatanga indishyi z’impozamarira, kubera abantu bishwe ndetse n’imitungo yangirijwe mu bitero bya FLN mu myaka ya 2018-2019, bahita bajuririra mu Rukiko basaba kwisobanura, ko nta ruhare bagize muri ibyo bitero.

Nizeyimana Marc, Nsengimana Herman, Nshimiyimana Emmanuel, Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsabimana Jean Damascène na Shabani Emmanuel, bose bahuriza ku kuba ngo batarageze ahakorewe ibyaha ku buryo babiryozwa.

Bavuga ko batagize uruhare mu gushinga uwo mutwe wa MRCD- FLN wagabye ibitero ku baturage, bakumva ko abayobozi b’uwo mutwe ngo ari bo bakwiye kubiryozwa bonyine.

Nizeyimana Marc ushinjwa kuba mu bayobozi ba MRCD-FLN, ubwe yagize ati “Uburyozwacyaha ni gatozi, jyewe ku bwanjye nta muntu nigeze mpemukira, nta cyaha nigeze nkora, ntawe nangirije umutungo ku buryo naryozwa ibyo ntakoze”.

Nsengimana Herman na bagenzi be bakomeje bavuga ko mu byaha bagiye baburana, kuva mu rukiko rw’ibanze kugera aho bageze mu rw’Ubujurire, ngo ntaho basabwe kwisobanura ku bijyanye no kwangiza imitungo, ahubwo ko byari ibijyanye no kuba mu mitwe y’iterabwoba.

Me Jean Rugeyo wunganira Nsengimana yagize ati “Mu byaha aregwa, harimo kuba mu mutwe w’Iterabwoba, ibyo gutwikira abantu cyangwa kubasahura n’ibindi ntabyo yigeze aregwa, si na we washinze uwo mutwe (wa FLN)!”

Uruhande rw’abaregera indishyi bagera kuri 84 bahagarariwe na Me Munyamahoro René na Me Mukashema Marie Louise, bajuririye Urukiko bashingiye ku ngingo ya kabiri y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko kuryozwa ibyabaye bidasaba ko nyiri kwangiza ubwe nka gatozi ari we wabiryozwa wenyine, ahubwo ko n’uwamufashije mu buryo bumwe cyangwa ubundi na we yaryozwa ibyangijwe.

Abunganira abaregera indishyi banashingira ku ngingo ya 33 y’iryo tegeko ishimangira ko abantu bose bafatanyije icyaha kimwe, bafatanya no kwishyura ibyangijwe, indishyi z’akababaro n’amagarama y’urubanza.

Uwitwa Karerangabo Antoine uri mu baregera indishyi avuga ko abahakana kuziryozwa, ibyo bavuga byose ngo bitagomba guhabwa agaciro, ashingiye ku nkoni ngo yakubiswe ubwo bamwikorezaga ibintu bakamwinjirana mu ishymba rya Nyungwe.

Ntabwo birasobanuka neza ahantu hazava indishyi ishobora kugera muri za miliyari abaturage barimo kwishyuza abaregwa, kuko benshi muri bo ari abavuga ko nta mitungo bagira mu Rwanda.

Icyakora abaregera indishyi na bo bigaragara ko batatanze byinshi kuri uru rubanza, kuko bose ngo batanze igarama rimwe mu rukiko, ahasigaye bashaka ibyemezo by’uko batishoboye.

Mu bajuririye Urukiko bamwe bavuga ko indishyi bahawe itajyanye n’agaciro k’ibyabo byangijwe, abandi bakavuga ko nta kintu na kimwe bemerewe n’Urukiko Rukuru rwaciye urubanza mu mwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka