Abareganwa na Rusesabagina barasaba kwigishwa Uburere mboneragihugu aho gufungwa

Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kumva abagize MRCD-FLN ya Paul Rusesabagina kuri uyu wa Gatanu, bakaba basaba kujyanwa kwigishwa Uburere mboneragihugu i Mutobo, aho bagenzi babo ngo babanaga mu mashyamba ya Congo barimo kugororerwa.

Abo baburanyi bari bajuririye ibijyanye n’isubikagihano no gusubizwa mu buzima busanzwe, barimo Iyamuremye Emmanuel, Nshimiyimana Emmanuel, Niyirora Marcel, Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase.

Bashingira ku kuba u Rwanda rwaragiranye amasezerano na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko abari mu mitwe yitwaje intwaro bagomba kurwanywa bakazamburwa, bagatahanwa mu bihugu byabo, hanyuma bagategurirwa gusubira mu buzima busanzwe.

Ayo masezerano yasinyiwe i Lusaka muri Zambia mu mwaka wa 1999, ndetse n’i Nairobi muri Kenya muri 2007, avuga ko abazafatirwa muri iyo mitwe bagakurikiranwa mu nkiko ari abaregwa ibyaha by’intambara, ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Abaregwa bavuga ko bafatiwe muri Congo bagashyikirizwa u Rwanda nk’abari mu mitwe y’ingabo itemewe hamwe n’imitwe y’iterabwoba, ndetse bakaba baraburanye bemera icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Bavuga ko abafatiwe muri iyo mitwe bose atari ko bajyanywe mu nkiko, ahubwo abenshi ngo barimo gutegurirwa mu kigo cy’i Mutobo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Umwe mu bazanywe mu nkiko, Iyamuremye Emmanuel yagize ati "Abo bahawe amahirwe yo gusubizwa mu buzima busanzwe banyuze i Mutobo, nanjye nkaba nasubizwa mu buzima busanzwe hashingiwe kuri ya ngingo (ya 15 y’Itegeko Nshinga iha abantu bose kureshya imbere y’amategeko)".

Iyamuremye avuga ko hari bagenzi be bagera kuri 400 bari mu kigo cy’i Mutobo, ari bo bakuru ngo bamuhaga amategeko n’amabwiriza, kandi ko nta kindi cyaha cyihariye aregwa ngo cyatuma avangurwa muri bo.

Ubushinjacyaha busaba Urukiko rw’Ubujurire gushingira ku buryo bwisobanuye mu iburanisha ryabaye ku itariki 20 Mutarama 2022, aho abaregwa bemereye ibyaha imbere y’Urukiko rw’Ubujurire kugira ngo habeho kugabanyirizwa ibihano, ku bw’impamvu nyoroshyacyaha.

Amasezerano abaregwa bashingiraho basaba kurekurwa bakajyanwa i Mutobo, iburanisha ryagiye rigaragaza ko amategeko y’u Rwanda ayaruta.

Bamwe muri abo baburanyi bakomeza basaba Urukiko kwita ku matariki bafatiweho mu mashyamba ya Congo, ariko Ubushinjacyaha bukavuga ko bidakwiye kuko amasezerano y’ibihugu byombi yatumye bafatwa, atabagaragaza ko bari bafunzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka