Abanyamerika n’Abongereza muri 37 bakatiwe urwo gupfa muri RD Congo

Abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, Umwongereza, Umubiligi n’Umunyakada bakatiwe igihano cy’urupfu ku byaha bashinjwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi wa RDC.

Benjamin Zalman-Polun, Marcel Malanga na Tyler Thompson ni Abanyamerika bakatiwe urwo kwicwa bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri RD Congo
Benjamin Zalman-Polun, Marcel Malanga na Tyler Thompson ni Abanyamerika bakatiwe urwo kwicwa bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi muri RD Congo

Abo bagabo bashinjwa gucura umugambi wo kugaba mu ngo za Tshisekedi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Gicurasi 2024.

Christian Malanga, ufite ubwenegihugu bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushinjwa kuba ku isonga ryo gucura uwo mugambi , we yiciwe muri icyo gitero hamwe n’abandi batanu.

Abashinjwa bose uko ari 51 baburanishirijwe mu rukiko rwa gisirikare, urubanza rwabo rwerekanywe kuri televiziyo na Radiyo by’igihugu.

Umuhungu wa Christian Malanga witwa Marcel, na we ari mu bafite ubwenegihugu bwa USA bakatiwe urwo gupfa. Aheruka kubwira urukiko ko se Christian Malanga yamushyizeho iterabwoba amubwira ko azamwica niyanga kubafasha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.

Mugenzi we Tyler Thompson nawe wakatiwe igihano cy’urupfu. Bombi bari mu kigero cy’imyaka 20, bakaba barakinanaga umupira w’amaguru muri leta ya Utah.

Mukase wa Tyler Miranda Thompson yabwiye BBC muri Kamena ko umuryango wabo nta kanunu bafite ku buryo umuhungu wabo yisanze muri RD Congo.

Umunyamerika wa Gatatu Benjamin Zalman-Polun, yakoranaga akazi k’ubucuruzi na Christian Malanga utakiri kuri iyi si. Undi wakatiwe urwo kwicwa ni Jean-Jacques Wondo ufite ubwenegihugu bwa RD Congo n’Ububiligi.

Muri 51 bashinjwaga, 14 bahanaguweho icyaha bahita barekurwa nyuma yo gusanga ntaho bahuriye n’igitero.

Abakatiwe bafite iminsi itanu yo kujuririra ibihano bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka