Abanyamakuru b’ikinyamakuru Umurabyo bagabanyirijwe igihano

Urukiko rw’ikirenga rwagabanyije ibihano Uwimana Nkusi Agnes, umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo n’umwanditsi mukuru wacyo, Mukakibibi Saidati bari barakatiwe n’urukiko rukuru muri Gashyantare 2011.

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bwabo no kugenzura ibyaha baregwa, urukiko rw’ikirenga, tariki 05/04/2012, rwemeje ko Uwimana Nkusi Agnes ahamwa n’ibyaha bibiri ari byo: Kuvutsa igihugu umudendezo no gusebanya.

Uwimana yahanishijwe igifungo cy’imyaka 3 ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo n’umwaka 1 ku cyaha cyo gusebanya yose hamwe iba imyaka ine.

Mukakibibi yahamwe n’icyaha kimwe gusa cyo kuvutsa igihugu umudendezo maze ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu; nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urukiko rw’ikirenga ribivuga.

Mbere, urukiko rukuru rwari rwarakatiye Uwimana igifungo cy’imyaka 17 naho Mukarubibi akatirwa imyaka 7. Bajuririye urukiko rw’ikirenga bavuga ko urukiko rukuru rwirengagije amategeko yo mu Rwanda n’amategeko mpuzamahanga abemerera gutanga ibitekerezo no gutangaza amakuru muri rubanda.

Uwimana yahanaguweho icyaha cyo gupfobya Jenoside no gukurura amacakubiri.

Impande zombi zishimiye imikirize y’urubanza. Umwunganizi wa Mukakibibi Saidati yavuze ko yishimiye imikirize y’urubanza kandi akaba we abona ko urukiko rwakoze akazi karwo neza bigaragaza ko ubutabera bw’u Rwanda burimo gutera imbere n’uburenganzira bw’uregwa bukubahirizwa.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka